Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakiriye ku meza Cristiano Ronaldo wari kumwe n’itsinda ryaturutse muri Arabie Saoudite ryaherekeje Igikomangoma Mohammed Bin Salman.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri muri White House, nyuma y’icyumweru kimwe uyu mukinnyi atangaje ko ashaka guhura n’uyu muyobozi bakaganira.
Muri uwo musangiro, Donald Trump yavuze ko umuhungu we ari umufana ukomeye wa Cristiano Ronaldo. Ati: “Umuhungu wanjye ni umufana ukomeye wa Cristiano Ronaldo. Barron yahuye na we kandi ndatekereza ko ubu hari uko yubashye se noneho kuko nabahuje gusa. Wakoze cyane kuba uri hano, ni icyubahiro rwose.”

Ronaldo yaherukaga ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2014, mu gihe mu 2016 yahagaragaye nyuma yo gutwara Igikombe cy’u Burayi mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal.
Ronaldo ni umwe mu bakinnyi bazitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.

