Haravugwa uburiganya muri Miss Universe

November 19, 2025
1 min read

Mu gihe habura iminsi mike ngo hamenyekane umukobwa uzegukana ikamba mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza, Miss Universe, bikomeje kuba bibi mu bategura iryo rushanwa aho kugeza ubu babiri mu bagize akanama nkemurampaka bamaze gusezera bashinja abaritegura uburiganya.

Byamenyekanye ubwo uwitwa Omar Harfouch ukomoka mu Bufaransa yifashishije urubuga rwe rwa Instagram akavuga ko yeguye ku nshingano zo kuba mu bagize akanama nkemurampaka k’ayo marushanwa. Yagize ati: “Nyuma yo kugirana ibiganiro byuje gusuzugurwa na Raul Rocha (umuyobozi w’iryo rushanwa) ku bijyanye n’uburiganya bugaragara mu gutorwa abakobwa muri Miss Universe, nanzuye kuva mu itsinda ry’akanama nkemurampaka nkanava muri iyo kinamico kandi sinzanacuranga indirimbo nari nahimbiye ibyo birori.”

Amakuru y’uburiganya bukomeje gukorerwa muri iryo rushanwa ry’ubwiza riri mu yamaze guhangwa amaso ku Isi yanashimangiwe na Claude Makélélé na we wasezeye muri itsinda ry’abakemurampaka b’iryo rushanwa. Ati:

“Namenye ko hari hatoranyijwe bake mu bagize akanama nkemurampaka kugira ngo batore abakobwa 30 mu baturutse mu bihugu 136, hatabayeho abasanzwe bakagize uko turi umunani ngo twicare tubikoreho nkuko bisanzwe. Ibyo byose byatewe n’uko hari bamwe mu bategura iri rushanwa bafitanye umubano wihariye n’abakobwa bitabiriye irushanwa bityo ntabwo nakomeza kuba muri iyo mikino. Ntangaje ko nsezeye mu bagize akanama nkemurampaka.”

Ibyo bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri bamwe mu bakobwa bahatanaga muri Miss Universe bagiye bivana mu irushanwa kubera amagambo yateje urujijo yavuzwe n’umwe mu bayobozi b’iryo rushanwa wo muri Thailand, aho yari yibasiye umwe mu bakobwa akamwita injiji, ibyamuviriyemo kwirukanwa kuri izo nshingano yari afite.

Biteganyijwe ko umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Universe azamenyekana tariki 21 Ugushyingo 2025 mu birori bizabera muri Thailand mu nyubako isanzwe iberamo ibitaramo yitwa Impact Challenger Hall.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

Previous Story

Dushimimana Lambert yashyikirije Perezida wa Lithuania impapuro zo guhagararira u Rwanda

Next Story

Donald Trump yakiriye kumeza Cristiano Ronaldo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop