Dushimimana Lambert yashyikirije Perezida wa Lithuania impapuro zo guhagararira u Rwanda

November 19, 2025
1 min read

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025, Ambasaderi Dushimimana Lambert yashyikirije Perezida wa Repubulika ya Lithuania Gitanas Nausėda impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu. Ibyo bikaba bishimangira umubano n’ubufatanye bukomeje kwiyongera hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi Lambert Dushimimana akaba asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda no mu bihugu bya Latvia no mu Buholandi, ari na ho hari icyicaro cya Ambasade. U Rwanda na Lithuania bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi watangiye mu 2013, nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire.

Ibihugu byombi bifatanya mu by’ubukungu n’imigenderanire, aho abaturage b’ibihugu byombi bemerewe gusaba viza zibemerera kugenderana, ndetse impande zombi zikaba zishishikajwe no gukomeza ubufatanye mu by’iterambere. Ibihugu byombi bisanzwe bihurira mu bufatanye bushingiye ku mishinga y’imiryango mpuzamahanga y’ubukungu no gushora imari, aho u Rwanda ari umwe mu bafatanyabikorwa b’umushinga wa Team Europe ugamije ubufatanye n’Ubumwe bw’Uburayi.

Muri iyo gahunda harimo ibihugu nka Lithuania bishobora gufasha mu ishoramari, guteza imbere ibikorwa remezo mu Rwanda ndetse no guteza imbere ubucuruzi hagati y’impande zombi. Lithuania kandi ifite inyungu mu gukorana n’ibihugu byo muri Afurika, kandi u Rwanda ni kimwe mu bihugu bakorana mu rwego rwa politiki n’ubukungu.

Lithuania ni igihugu giherereye ku mugabane w’u Burayi, kikaba gifite umurwa mukuru witwa Vilnius, gituwe n’abaturage miliyoni 2.9 ku buso bwa kilometero 65,300.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Ads

Previous Story

Bill Ruzima yajyanwe mu kigo ngororamuco i Huye

Next Story

Haravugwa uburiganya muri Miss Universe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop