Mu myaka 32 ishize yinjiriye mu ruganda rwa Sinema nyarwanda, izina Uwamahoro Antoinette ryabaye ikimenyabose binyuze mu guhanga ibihangano bifite inyigisho, no gukomeza kwiyubaka mu rugamba rutarimo gucika intege.
Azwi cyane nka “Intare y’Ingore”, izina ryakomotse kuri filime yitiriwe yabaye imbarutso yo kumwinjiza mu mitima ya benshi. Uyu mubare w’imyaka 32 amaze muri Cinema ntiwamuhaye gusa amazina n’ibihembo, ahubwo wamuhinduriye ubuzima n’uko abyumva.
Mu kiganiro na InyaRwanda dukesha iyi nkuru, Uwamahoro agaruka ku myaka ye y’itafari ku rindi mu mwuga, filime ‘Intare y’Ingore’ yahinduye icyerekezo cye, yashimangiye ko yari filime ifite ubutumwa bukomeye, yubatse izina rye ku buryo byaje no gutuma ayitirirwa. Ati: “Iriya fiilime yari ifite imbaraga, kuko yari ifite ibyigisho bikomeye cyane. Kugirango izina rya filime baryitirire njyewe Intare y’Ingore, njye mbona ko nakoze, kandi ndanabyishimira cyane. Kuko, njyewe navuye muri njyewe mpita mba ya Ntare y’Ingore, kuko mbivamo nkahita mba Antoinette nk’uko muri kundeba.”
Abakunzi ba Cinema bari bamumenyereye ku bwinshi; hari n’abahoraga bahamagara nimero ze bamushimira cyangwa bamugaragariza uburyo yakundwaga. Uyu ni umwe mu musaruro umwereka ko ibyo yakoze bifite agaciro. Ati: “Biriya bingaragariza ko nakoze. Bikangaragariza umusaruro w’abarebye kuko hari na benshi babonaga nimero zanjye bakamampagara.”
Uwamahoro ni umwe mu bakinnyi bagiye bubaka umusingi wa Cinema nyarwanda igihe cyose cy’ihindagurika ryayo. Yatangiye akora filime acuruzwa kuri CD, ariko ntiyagumye muri ubwo buryo gusa. Yabashije kujyana n’igihe, yiyubaka mu buryo bujyanye n’iterambere ry’uruganda kugeza ku rwego rwo gukorera ku mbuga nkoranyambaga na Televiziyo ubu.
Nubwo amaze imyaka 32 akina, avuga ko ibyayibanjirije byose byari mu rugendo rwo gutegura aho ageze. Aritegura kwizihiza imyaka 35 mu mwuga mu minsi iri imbere, kuko hari byinshi yakoze mbere y’uko azamukira ku izina azwiho ubu. Yagize uruhare muri filime zitandukanye mu Rwanda no mu mahanga Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ahandi. Muri Uganda, mu mwaka ushize, yegukanye igihembo cya Bitwenge Film Comedy, aherekejwe n’abana yigisha impano ziri kuzamuka.
Ku myaka ye, ntajya yirebera mu ndorerwamo y’imyaka gusa. Ibanga avuga ko ryamufashije ni uguhuza ingufu n’abato n’abakuru, kumva ko buri gihe hari icyo kumenya. Abana abigisha n’abakuru bakoranaga bamufashije gukomeza kugumana umuvuduko mu ruganda rutajya ruhagarara. Ati: “Njyewe imyaka ibaye 32. Nditegura kuyizihiza ubwo nzaba ngize imyaka 35.
Ni ukuvuga ngo njyewe nkinira mu Rwanda no mu mahanga, impamvu n’uko hari filime z’iserukiramuco dukinamo, harimo filime zo muri Kenya, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda mu mwaka ushize nahabonye igikombe muri ‘Bitwenge Film Comedy’ kuko harimo abana nigisha mu mpano zikizamuka.”
Filime yamugize icyamamare, Intare y’Ingore, yakozwe na Ingabire Appolinaire, umwe mu bayoboye iterambere ry’ama filime nyarwanda binyuze mu bikorwa bya sinema bikomeye birimo Giramata, Amarira y’Urukundo, Impeta yanjye n’izindi. Kuva mu 2004, Uwamahoro yatangiye kubona ibihembo bitandukanye, bikamuhereza amahirwe yo kujya mu mahanga. Kugeza ubu afite ibihembo birenga 24. Ni umugore wubatse, ufite abana batatu ndetse n’abuzukuru batatu urugero rw’uko amaze igihe mu mwuga ndetse no mu buzima bw’umuryango.
Uwamahoro Antoinette ni urugero rw’umuntu wiyubatse mu mwuga utoroshye, ariko agahora yigira. Amateka ye muri Cinema ni isomo ku rubyiruko: kwiyemeza, kwimenyereza gukorana n’abandi, kwigira ku bihe bishya kandi kutaguma mu buryo bumwe.
