Meet&Greet 2025: Abakoresha imbuga nkoranyambaga bahuye baraganira

November 16, 2025
1 min read

Bamwe mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Mujyi wa Kigali, bahuye baraganira, bungurana ibitekerezo ku ikoranabuhanga rya Ai n’uburyo bwo kurimbaza umusaruro.

Igikorwa cya Meet&Greet ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo gufasha abakoresha imbuga nkoranyambaga guhurira musangiro ugamije gutuma bamenyana ndetse bakanungurana ibitekerezo bigamije guteza imbere umwuga bakora.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 15 Ugushyingo 2025 kuri ‘Maison des Jeunes’ aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bazaganiriza abandi ku buryo bwo gukomeza kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga.

Mu bari bazatanga ibiganiro muri Meet&Greet harimo; Jackson Dushimimana, Alpha Sam, Abayo Yvette Sandrine, Ally Soudy, Biggy Shalom usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akanafasha abahanzi kumenyekanisha ibihangano byabo, Aime Musabwe, Fally Merci ndetse n’abandi benshi.

Uretse kuganira ku buryo bwo kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga, abitabiriye uwo muhango baganiriye ku buryo bwo gukoresha ‘Ubwenge buhangano mu gukoresha neza imbuga nkoranyambaga n’uko bakwiye kugendana n’ibigezweho by’umwihariko AI.

Ubuyobozi bwa 250 Creators, bwatangarije Umunsi.com ko igikorwa cyagenze neza ndetse ko bafite gahunda ko bazajya babitegura bikaba Kabiri mu mwaka.

Bagize bati:”Byegenze neza, abantu barabyishimiye cyane kandi turashaka ko byajya bibaho kabiri mu mwaka”.

Biggy Shalom umwe mu batanze ibiganiro muri uwo muhango.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Kim Kardashian na Ray J bari mu ntambara y’amagambo kubera amashusho yabo bari gutera akabariro

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop