Advertising

Itandukaniro ry’urukundo n’agahararo n’urukundo rw’ukuri

10/20/24 10:1 AM

Urubuga  www.topsante.fr  ari narwo dukesha iyi nkuru ruvuga ko urukundo ari amayobera kandi kuruhishura by’ukuri bitoroha gusa, ngo hari ibintu by’ingenzi wagenderaho ukamenya niba umuntu agukunda urukundo rw’ukuri cyangwa urw’agahararo.

Uru rukundo ruba rushingiye gusa ku byo umuntu yashimye ku wundi bigaragara inyuma

Urwo rukundo rutuma umuntu atabona aho undi afite intege nke n’ibyiza afite rukabikabiriza.

Uru rukundo rugereranywa n’akazu kubakishije umucanga gusa kuko rutaramba cyangwa ngo rumare igihe: rurashyuha, rukamenyekana henshi ariko rurangira vuba. Aha ngo ukunda umuntu nyuma y’ukwezi wabona undi umurusha ibyo wakurikiye kuri we ukaba uramuretse wagukiye wa wundi.

Iyo havutse akabazo gato hagati y’abakundana, uru rukundo ruhita ruhagarara, mbese urukundo rw’agahararo ntiruzi kwihangana.

Uru rukundo rutangira kandi rukemeranwaho nta gihe cyo gutekereza kibayeho, rufatiraho, kandi nta gihe cyo kumenyana rugira.

Urukundo rw’agahararo ruba rufite impamvu ariko zishingira cyane ku ku kwikunda.

Urukundo rw’agahararo rugendera ku marangamutima y’abandi ntirwigera rwifatira icyemezo.

Urukundo rw’agahararo rubuza amahoro. Kuko ruba rwarakurikiye imimerere igaragara inyuma nk’uburanga cyane cyane, imyambarire n’ubutunzi. Iyo ibyo byose uwari wabikurikiye atakiri kubibona kuri mugenzi we atangira kubura amahoro yibaza uburyo agiye kwishakira abandi babifite ndetse anibaza uko agiye kuruvamo n’uwo utakiri kumugaragarira nka mbere.

Urukundo rw’agahararo nta kuri rugira, ruriyoberanya, rurirarira. Guhishanya biraruranga,urufite ntiyigera yumva yakwiyereka mugenzi we uko ari, ahora yirata ibyo afite n’ibyo adafite yaba imitungo, imibereho n’amateka y’ubuzima akurikije uko abona mugenzi we, nubwo ashobora kuba amwibeshyaho.

Uru rukundo rw’agahararo nta ntambwe rutera n’iyo rwayitera ruba rugira ngo rwigerere kuri bimwe mu byo rwakurikiye nk’ubutunzi cyangwa se igitsina. Aha ni hamwe ukunda azajya akosereza mugenzi we nabimubwira yumve ntacyo bimutwaye, nta mbabazi yamusaba cyangwa ngo yihatire kwihana iryo kosa ubutazarisubira. Naramuka amusabye imbabazi ntazabikorera kuko yumva yahemukiye mugenzi we, ahubwo azazimusabira kugira ngo icyo amutezeho atagihagarika.

 

Previous Story

Byinshi wamenya kuri Codex Gigas, ‘Bibiliya ya Sekibi’

Next Story

Ibimenyetso bizakwereka ko umugore wawe atakigukunda

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop