Ikipe z’abagore mu mukino wa Basketball, APR WBBC na REG WBBC zihagarariye u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatanu zageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa rikomeje kubera i Nairobi muri Kenya. Aya makipe yombi yabigezeho ku wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2025.
Umukino wari utegerejwe cyane ni uwa REG WBBC na Kenya Ports Authority yo muri Kenya, wari imbere y’imbaga y’abafana bari baje gushyigikira ikipe yabo. KPA yatangiye neza ibifashijwemo na Alima Doumbia watsinze amanota menshi, ituma agace ka mbere karangira iyoboye n’amanota 16-9.
REG WBBC yakangutse mu gace ka kabiri binyuze kuri Kayana Traylor na Kristina King bafashije ikipe kwigaranzura KPA, bituma igice cya mbere kirangira REG iyoboye n’amanota 23 kuri 22. Mu gace ka gatatu, iyi kipe yakomeje kwitwara neza cyane, Kiyobe Chantal na Kayana Traylor batsinda amanota yatumye ikinyuranyo kigera kuri munani (30-22), agace karangira REG iyoboye n’amanota 46 kuri 28.
Nubwo KPA yagarutse mu gace ka nyuma yongera imbaraga mu rwego rwo kugabanya ikinyuranyo, REG WBBC yasoje umukino itsinze amanota 62-45, ihita igerera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu yikurikiranya. Nubwo bigeze kure inshuro nyinshi, kugeza ubu ntabwo irabasha kwegukana igikombe cy’iri rushanwa.
Ku rundi ruhande, APR WBBC na yo yitwaye neza itsinda Les Hippos yo mu Burundi amanota 82-61, yiyobora inzira iyiganisha ku mukino wa nyuma. Uyu mukino wa nyuma hagati ya REG WBBC na APR WBBC uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025.
Aya makipe yombi aheruka guhurira mu iri rushanwa umwaka ushize muri ½, icyo gihe REG WBBC yatsinze APR WBBC amanota 82-77 ikagera ku mukino wa nyuma. Kugera mu mukino wa nyuma uyu mwaka byatanze itike ku makipe yombi yo gukina imikino ya Africa Women Basketball League izahuza amakipe 10 yo ku mugabane wa Afurika, izabera i Cairo mu Misiri guhera tariki ya 5 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2025.
Ibi bituma ikipe z’ibihugu byombi zongera kwerekana urwego rwo hejuru mu mukino wa Basketball w’abagore, zikanahesha ishema u Rwanda mu ruhando rw’imikino nyafurika.



