Abagore 17 n’abagabo 4 biyise Abatahajuru bafatiwe mu rugo rw’umwe muri bo witwa Munyangeyo Isaacar w’imyaka 74, mu Mudugudu wa Kabutare, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Gishyita, Akarere ka Karongi, bahasengera bitemewe, ikaba yari inshuro ya kabiri muri uru rugo hafatirwa abahasengera muri ubwo buryo.
Bafashwe ku bufatanye bw’abaturage, inzego z’ibanze n’iz’umutekano, ubwo ubuyobozi bwari muri gahunda isanzwe yo kureba uko imibereho y’abaturage yifashe n’ibikiyibangamira.
Umuturanyi w’urwo rugo yagize ati:”Ni inshuro ya kabiri rufatirwamo aba bantu biyita abarokore b’abatahajuru biyomoye ku itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi. Bafashwe ubwo abayobozi bari bageze muri urwo rugo bari muri gahunda isanzwe y’imibereho myiza y’abaturage. Aba basenga bari bahazindukiye mu rukerera batazi ko hari abayobozi bari bubagwe gitumo, batangira gusenga”.
Yavuze ko bagifatwa bashyikirijwe Polisi ya sitasiyo ya Gishyita ngo baganirizwe, bigishwe neza gahunda za Leta, cyane cyane ko nta n’imwe bubahiriza, bavuga ko batazemera.Umwe mu badiventisiti bo kuri Ngoma mu Murenge wa Gishyita, avuga ko aba biyomoyeho bahitamo kujya basengera ahandi hatandukanye, mu mashyamba, mu bihuru cyangwa mu rugo rw’uwemeye kubakira. Bavuga ko idini ryabo ari ijambo ry’Imana, bityo bakaba batemera gahunda nyinshi za Leta bita iz’Isi.
Ati:”Ntitwemera insengero kuko zubatswe mu isi; Mituweli ngo ikaba ishyirahamwe kandi amashyirahamwe yo mu isi yanduye, bityo batayoboka. Hari abarwara muri bo bakivuza mu mavuriro biyishyuriye 100%, abandi bakavuga ko imiti y’inganda zo mu isi Imana yayibabujije, iyemewe ikaba ari iy’ibyatsi”.
Avuga ko banemeza ko nta muyobozi wo ku Isi bagira, ko bose bareshya, umuyobozi wabo akaba Umwuka Wera. Gusa ngo abana bo bemera kubajyana mu mashuri, ariko n’ibiryo hari ibyo batarya.Abaturage b’Umurenge wa Gishyita bavuga ko abafite imyumvire nk’iyi bahari, kimwe no mu Murenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke, aho banga kwikingiza n’izindi gahunda za Leta ndetse bakananga gusengera ahagaragara.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Niyigena Afisa, yagaragaje ko yaganiriye na bo bakimara kubafata, akabona bafite imyumvire iteye impungenge ko yafashe umwanya wo kubigisha, akababaza itegeko ry’Imana ribabwira kutubahiriza gahunda za Leta no kutajya mu nsengero kandi Leta n’amatorero bishyirwaho n’Imana, ariko ibyo bashubije byamweretse ko bakeneye kwigishwa bihagije bagahinduka.
Avuga ko bavuga ko ari abatahajuru kuko ngo imitekerereze yabo itari iyo mu Isi. Yongeraho ko bahise babajyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Gishyita ngo bajyanwe muri transit center bigishwe indangagaciro z’umuco Nyarwanda banakurwemo iyo myumvire iyobya bafite.
Asobanura ko usanga umubare munini wabo ari abagore baba bataye abagabo n’abana mu ngo bakiruka inyuma y’ababashuka bababwira kudakora umuganda n’ibindi bikorwa rusange.Yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe aho bumvise abasenga batyo no guhindura imyumvire,