Lionel Messi usanzwe Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, ari kumwe na bagenzi be bakinira Ikipe y’Igihugu ya Argentine bageze muri Angola mu mukino wa gishuti wishyuwe miliyari 14,5 Frw.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Ugushyingo 2025, ni bwo Argentine yageze muri Angola ivuye muri Espagne aho yari imaze iminsi yitegurira uyu mukino.
Imihanda y’i Luanda yari yuzuye abafana b’umupira w’amaguru n’aba Lionel Messi bifuzaga kumubona imbonankubone mbere y’uko akina umukino uteganyijwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, ku kibuga cya Estádio 11 de Novembro.
Leta ya Angola yishyuye miliyoni 10$ [miliyari 14,5 Frw] kugira ngo iyi kipe yegukanye Igikombe cy’Isi mu 2022 yemere gukinira muri Afurika, inanayifasha kwizihiza imyaka 50 ishize iki gihugu kibonye ubwigenge.
Ikipe y’Igihugu ya Argentine iheruka muri Afurika mu 2010, ubwo yarimo ikina Igikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika y’Epfo. Ni ku nshuro ya gatanu Lionel Messi ageze muri Afurika mu mateka ye.
Izindi nshuro enye yahageze ni mu 2013 ubwo yagiye muri Sénégal mu bukangurambaga bwa UNICEF bwo kurwanya Malaria;
muri Gabon mu 2015 aho yashyize ibuye ry’ifatizo kuri Port-Gentil Stadium yari igiye kubakwa; mu Misiri mu 2017 mu bukangurambaga bwo kurwanya Hepatite C; no muri Cameroun aho yagiye gufasha Samuel Eto’o mu bikorwa by’u bugiraneza.
