MIGEPROF yahawe igihe ntarengwa cyo gukemura ibibazo by’igwingira

November 14, 2025
1 min read

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yahawe igihe cy’amezi 12, ngo ibe ikemuye ibibazo bigaragara mu mirire mibi n’igwingira ry’abana bato.

Ni umwe mu myanzuro yafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo, ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagezwagaho raporo na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage ubwo yagenzuraga ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana bato.

Bimwe mu bibazo byagaragaye bituma abana bagaragaraho imirire mibi n’igwingira amarerero akorera mu ngo adakora uko bikwiye, ni ukuvuga adakora buri munsi, atabona amafunguro ahagije kandi yujuje intungamubiri, amahugurwa y’abarezi adahagije, n’ibindi.

Ku rundi ruhande hari imyumvire y’abaturage ikiri hasi mu kwita ku bana, ibura ry’inyunganiramirire hamwe na hamwe, bimwe mu bigo nderabuzima bidafite abakozi bashinzwe imirire, imikorere n’imikoranire hagati y’inzego itanoze mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato.

Hari n’ubuke bw’ibikoresho mu bajyanama b’ubuzima bifashisha mu gufata ibipimo by’abana ndetse n’ibishaje bikeneye gusimbuzwa.

Kuri ibi bibazo byagaragaye, Abadepite basabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato kugira ngo hategurwe ejo hazaza heza h’Igihugu.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), gukemura ibibazo bigaragara muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato, harimo imitegurire y’indyo ituzuye itanoze, uruhare rw’ababyeyi rutaboneka uko bikwiye, imikorere y’igikoni cy’Umudugudu itanoze n’isuku idahagije bigakorwa mu gihe kitarenze amezi 12.

Undi mwanzuro ni ugukemura ibibazo bigaragara mu mikorere y’ingo mbonezamukurire biboneka mu ngo z’abaturage harimo abatabona ifunguro buri munsi, amahugurwa ku barezi adahaguje n’imfashanyigisho zifasha gukangura ubwonko bw’abana no kubategura kujya mu mashuri abanza mu gihe kitarenze amezi 12.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

APR WBBC na REG WBBC zageze muri ½ cya Zone V zidatsinzwe

Next Story

Rutahizamu Lionel Messi yageze muri Angola mu mukino w’arenga 14,000,000 Rwf 

Latest from Izindi nkuru

Bigenda bite iyo uvuye ku nzoga ?

Niba wifuza kumenya uko bigenda iyo uvuye ku nzoga cyangwa ku bindi bisindisha, soma iyi nkuru. Ubusanzwe inzoga si nziza ndetse bnshi mu bazinywa
Go toTop