Perezida Paul Kagame yayoboye Inama ya 12 y’Ubutegetsi ya Smart Africa yagarukaga ku ngingo z’ingenzi zirimo; ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) n’imirimo ikomeje gukorwa na Smart Africa Alliance.
Mu nama yabereye i Conakry muri Guinea, Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye hagati ya za Guverinoma, inganda, amashuri n’abafatanyabikorwa mu iterambere ari byo bizongerera Afurika imbaraga mu kugera ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Yavuze ko kudindira kwa buri bikorwa bigira ingaruka kuri Afurika ariko umuhate n’imbaraga byihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyiyemejwe. Perezida Kagame yagize ati: “Reka dukomeze dushyire hamwe.” Yongeyeho ko igipimo nyacyo cy’iterambere kizagaragazwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishinga kugira ngo haboneke umusaruro ufatika.
Ikindi kandi, Perezida Kagame na mugenzi we wa Guinea, Mamadi Doumbouya, basuye aho u Rwanda rwamurikiye ibikorwa by’udushya rwahanze mu ikoranabuhanga, mu nama ku iterambere ry’Ikoranabuhanga muri Afurika, Transform Africa Summit 2025. Ku wa 12 Ukwakira 2025, Perezida Kagame yifatanyije na Perezida w’icyo gihugu, Gen Mamadi Doumbouya, mu muhango wo gutangiza Inama Mpuzamahanga yo guteza imbere ikoranabuhanga, Transform Africa Summit 2025 (TAS2025).

Ni inama yahurije hamwe abayobozi b’ibihugu, inzobere mu ikoranabuhanga n’abashoramari bo ku mugabane wa Afurika. Perezida Kagame yavuze ko hashize imyaka irenga icumi hatangijwe iyi nama bwa mbere i Kigali, mu gihe impinduramatwara mu ikoranabuhanga yatangijwe ku Isi hose, ashimangira ko icyo gihe u Rwanda rwabonye amahirwe yo kubaka urwego rw’ikoranabuhanga rukomeye. Transform Africa Summit 2025 ni urubuga rutanga amahirwe yo kungurana ibitekerezo biganisha ku bukungu muri Afurika.




