Advertising

Ibitaramo bya Chriss Brown azakorera South Africa byakomeje guteza impagarara

18/10/2024 16:11

Ibitaramo Chriss Brown ateganya gukorera muri South Africa abantu benshi bari kubyamaganira kure, uyu muhanzi yamaze guhumuriza abafana be muri iki gihugu abizeza ko azabataramira nyuma y’iminsi bamuvuganira ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’uko umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore muri Afurika y’Epfo uhagurutse ukamagana igitaramo Chris Brown afite muri iki gihugu, irindi tsinda ry’abafana b’uyu muhanzi nabo biyemeje guhaguruka bakamuryamaho.

Abashyigikiye Chris Brown bavuga ko yishyuye amakosa ye ubwo yajyaga muri gereza ndetse agategekwa no gukora indi mirimo, bityo nta muntu ukwiye gukomeza kumuryoza amakosa y’ahahise. Bagaragaza ko kandi Chris Brown yahaye amahirwe abahanzikazi babiri bo muri Afurika y’Epfo aribo Tyla na Naledi aho bungukiye byinshi mu bufatanye bagiranye n’uyu muhanzi.

 

Byumwihariko bashimangira ko Tyla yabonye amahirwe yo kugaragara mu bitaramo bya Chris Brown, igikorwa cyarushijeho kuzamura isoko ry’umuziki we.

‘Women for Change’ umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore n’abana muri Afurika y’Epfo, watangije igikorwa cyo kwamagana ibitaramo Chris Brown aho bavuga ko ibikorwa yakoze byo guhohotera abagore n’abakobwa bitamwemerera kuba yahataramira kuko byaba ari ugutesha agaciro abahohotewe.

Nyuma y’uko uyu muryango utangije igikorwa cyo gushaka imikono y’abantu babari inyuma, kuri ubu abarenga ibihumbi 40 bamaze gusinya ko bashyigikiye ihagarikwa ry’ibitaramo ndetse imibare iracyagira kwiyongera.

Mu gihe ibi byose biri kuba, Chris Brown yagaragaje ko adatewe ubwoba n’abakomeje kurwanya ibitaramo bye ubwo yanyuraga ahatangirwa ibitekerezo ku rukuta rwa Instagram y’umuryango ‘Women for Change’, avuga ko atari we uzarota ageze muri Afurika akabaha ibyishimo.

Ni igitekerezo yatanze ku butumwa uyu muryango wari wanditse bashishikariza abantu gukomeza kubashyigikira mu gikorwa cyabo, ndetse bashimira abakomeje kubashyigikira, nyamara Chris Brown yahise aza agira ati “Sinjye uzarota nje“.

Iri jambo rya Chris Brown ryagaragaje ko ari kunnyega cyane abarwanya igitaramo cye gitegerejwe ku wa 14 na 15 Ukuboza 2024 i Johannesburg aho amatike yashize ku isoko, ndetse byanaremye agatima abafana be bamutegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ibyamamare 9 bidashoboka ko babyara abana

Next Story

‘Situationships’, ni uburyo bushya bwo gukundana bugenzweho muri iki kinyejana

Latest from Imyidagaduro

Ibyamamare 9 bidashoboka ko babyara abana

Hari abantu baba bifashije ndetse banafite ubushake bwo kuba baba ababyeyi gusa imimerere y’ubuzima barimo ikabababere imbogamizi. Ni kubwiyo mpamvu twabateguriye ibyamamare icyenda batabashije
Go toTop