Vatican yagaragaje ko zimwe mu nkuru zivuga ko Yezu yagize abonekera abantu zirimo iyo mu mujyi wa Dozule mu Bufaransa, zimwe atari zo.
Mu myaka ya 1970, umugore wo muri Dozule yavuze ko Yezu yamubonekeye inshuro 49, agenda amuha ubutumwa butandukanye burimo kubaka umusaraba munini wa metero 7,38 hejuru y’umusozi.
Ishami rya Vatican rishinzwe kugenzura imikorere n’imyizerere y’abayoboke b’idini Gatolika riyobowe na Papa Léon XIV, ryagaragaje ko iryo bonekerwa ritari ryo.
Riti: “Umusaraba ntukeneye metero 7,38 z’ibyuma cyangwa sima kugira ngo ugaragare. Uzamurwa buri gihe mu mitima, ugatwarwa n’ineza ndetse ugatanga ibabazi.”
Rikomeza rivuga ko mu butumwa uyu mugore avuga ko yahawe harimo ko Isi izarangira mu 2000, bitigeze biba, ibyerekana ko iryo bonekerwa atari ryo.
Mu myizerere ya Gatorika bizera ko Bikiramariya na Yezu bashobora kubonekera abantu bakabaha ubutumwa butandukanye bugenera abayoboke b’iri dini.
Icyakora Vatican igira uburyo bwihariye bwo gusuzuma iryo bonekerwa ngo hemezwe ko ryari ibonekerwa koko, kugira ngo hatazagira ababyitwaza mu gukora ibikorwa bibi birimo no kwaka abantu amafaranga.
Rimwe mu ibonekerwa ryemejwe na Vatican ni iryo Bikira Mariya yabonekeye umugore muri Mexique mu 1531, n’iryo Yezu yabonekeye umubikira Faustina Kowalska mu 1930.

