Niba wifuza kumenya uko bigenda iyo uvuye ku nzoga cyangwa ku bindi bisindisha, soma iyi nkuru.
Ubusanzwe inzoga si nziza ndetse bnshi mu bazinywa nabo ubwabo bagaragaza ko uretse gutuma batakaza ubwenge , kwiyanga , kutarya, kurwana , gusinda n’ibindi , nta kindi cyiza baziziho. Bigendanye n’ubwo buhamya, byatumye dutegura uko twabagezaho iyi nkuru mu rwego rwo gufasha bamwe.
Kuva ku nzoga mu gihe gito wari usanzwe uyinywa bishobora gusigira umubiri wawe impinduka zitandukanye haba, ku hagaragara ndetse no mu bwonko. Izo mpinduka iteka abari nziza kuko bigaragarara neza nyuma y’iminsi mike, ukwezi cyangwa umwaka.
Abahanga bavuga ko umuntu umaze igihe gito avuye ku nzoga atangira kurwara ; Umutwe, akagira umunaniro ukabije, agakunda kubira icyuya,ndetse akagira ibibazo mu kuryama no kubura ibitotsi.
Iyo inzoga zitangiye kugushiramo, ugira intekerezo nzima by’umwihariko mu gihe wari umaze kubatwa na zo aho utabashaga kwitekerereza , ugatangira kwita ku bintu byiza cyane.
Nyuma yo kuva ku nzoga ugira uruhu rwiza, rukeye kandi rutagira ibiheri. Iyo rwari rwarangiritse, kuva ku nzoga, bituma rwongera gusubirana.
Umubiri wawe utangira kuringaniza amazi ufite, ibintu byo kumakara bikawushiramo ugatangira kugira ubuhehere. Iyo wavuye ku nzoga, uraryama ugasinzira
Bamwe mu baganiriye na UMUNSI.COM basanzwe banywa inzoga, bagaragaje ko iyo bari mu bihe byo kunywa inzoga, batajya bita ku biryo cyangwa ikindi cyose gifite aho gihuriye no kurya. Bagaragaje ko hari ubwo baba bafite umwanya wo kurya ariko kubera kubura imbaraga n’ubushake bwo kubitegura bituma babireka.
Bamwe kandi bagaragaje ko batajya banafata umwanya wo gutekereza ku byo kurya iyo basinze. Bagaragaje ko ibiryo atari amahitamo yabo ya hafi kuko ngo baba bumva batavanga icupa n’ibiryo , icyakora bakagaragaza ko ari kimwe mu bibica.
Uwavuye ku nzoga waganiriye na UMUNSI.COM , yahamije ko kuva yazivaho, asigaye arya cyane ndetse ubu ngo akaba amaze kugarura ubuzima bitandukanye n’uko yari amaze mbere akiri ku nzoga. Yagize ati:”Mukuri icyo navuga ni uko , njye wa mbere atigeraga abona umwanya wo kurya”.
“Narimaze gushiraho, nanuka. Hari ubwo nahuraga n’umuntu twari dusanzwe tuziranye akandeba amarira akamuzenga mu maso, akababara cyane , akarira ku bwanjye kubera uburyo yari anzi, ariko kugeza ubu ndishimira ko kuva nazivaho maze kugarura ubuzima ndetse nkongera gusubirana”.
Abo bose bahamya ko kuva ku nzoga ari ibintu bishoboka kandi bagerageje bakabishobora , bakangurira n’abandi kugerageza kuzivaho kuko ngo uretse gutuma bamwe bandavura , basesagura n’ibindi , ngo ntacyo zibafasha. Umwe ati:”Umuntu unywa inzoga, aba ari umunyabuntu , ajya mu kabari, akagurira abantu Bahari cyangwa se akajya muri ako kabari yitwaje itsinda ry’abo agiye kugurira atitaye kuho amafaranga ava. Kuzivaho rero ni byiza kuko nibwo utangira kugira igenamigambi ryiza”.
Gusa hari n’abemeza ko kunywa inzoga ntacyo bibatwaye kuko babasha kuyobora amarangamutima yabo, bakirinda gusinda , kwandavura ndetse bakaba bahamya ko barya ntakibazo.
Kuva ku nzoga bigendana n’amahitamo y’umuntu ku giti cye bigendanye n’ibyo amaze kuzimenyaho cyangwa se amaze gufata umwanzuro.

