Rutahizamu Lionel Messi ashobora kudakina Igikombe cy’Isi

November 12, 2025
1 min read

Lionel Messi, yatangaje ko ataramenya niba azakina Igikombe cy’Isi kizaba mu mpeshyi ya 2026 kuko adashaka kubera ikipe ye y’Igihugu umutwaro.

Argentine ni cyo Gihugu cya mbere cyabonye itike y’Igikombe cy’Isi muri Amerika y’Amajyepfo, nyuma y’uko tariki ya 25 Werurwe 2025, Bolivia yanganyije na Uruguay ubusa ku busa.

Nyuma yo gusoza imikino ya Major League Soccer muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukwakira, aho akinira ikipe ya Inter Miami, Lionel Messi yemeje ko gutinda gutangira kw’iyi shampiyona bishobora kugira ingaruka ku mikinire ye mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Nubwo amaze gukinira Argentine imikino 195 akanayitsindira ibitego 114, uyu mukinnyi wegukanye Ballon d’Or inshuro umunani aracyacecetse ku bijyanye no kongera kwambara umwambaro w’igihugu cye mu mpeshyi itaha.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru SPORT cyo muri Espagne, Messi yavuze ko “adashaka kuba umutwaro” ku ikipe y’igihugu. Ati: “Ni iby’agaciro gukinira igihugu cyawe, cyane cyane mu marushanwa akomeye nk’Igikombe cy’Isi, cyane ko twacyegukanye. Ariko nk’uko nabivuze, sinshaka kuba umutwaro. Ndashaka kumva meze neza mu mubiri, mfite imbaraga, kandi nshobora gufasha ikipe.”

Yongeyeho ko uburyo shampiyona ya MLS iteye bitandukanye n’uburyo i Burayi bimeze, aho iyi shampiyona yo muri Amerika irangira mu Ukwakira ikongera gutangira mu mpera za Gashyantare. Ati: “Dufite igihe kinini cyo kwitegura hagati, imikino mike mbere y’Igikombe cy’Isi, bityo tuzareba uko bimeze umunsi ku munsi, ndebe niba koko meze neza ku buryo naba ndi aho nifuza kuba.”

Umutoza wa Argentine, Lionel Scaloni, yashyize Messi mu bakinnyi bahamagawe muri iki gihe cy’imikino mpuzamahanga mu Ugushyingo, ariko anavuga ko bari kwitegura igihe ikipe izatangira gukina itamufite. Ati: “Ikipe ubu iri ku rwego rwo gukina neza yaba ifite Leo cyangwa itamufite, ibintu bitari byoroshye mu bihe byashize kuko byasabaga guhindura abakinnyi bamwe.”

Messi aherutse kugirira uruzinduko mu Mujyi wa Barcelone, mbere yo kwerekeza mu mwiherero w’ikipe y’igihugu i Alicante. Ni bwo bwa mbere yari asubiyeyo kuva stade ya Nou Camp itangiye kuvugururwa.

Uyu mukinnyi wakiniye FC Barcelone akayihesha ibikombe 10 bya La Liga, yayivuyemo mu 2021 ku buntu kubera ibibazo by’amikoro. Nubwo uburyo yagiyemo byamubabaje, Messi yavuze ko afite inzozi zo gusubira kubayo. Ati: “Ndashaka cyane gusubira i Barcelone. Twebwe n’umuryango wanjye dukumbura ubuzima bwaho, abana bacu bahora bayivuga, n’umugore wanjye na we akunda kuvuga ibyaho. Tuhafite inzu n’ibindi bintu byinshi.”

Yongeyeho ati: “Nkumbura cyane ibihe nagiriye muri Barça. Ubu mbibona mu bundi buryo, kuko icyo gihe byari ugukina umukino umwe ujya ku wundi, ntihagire umwanya wo kwishimira ibyo twakoraga.”Lionel Messi ategerejwe muri Angola muri iki cyumweru, aho iki gihugu kizakira Argentine mu mukino mpuzamahanga wa gicuti uzaba ku wa Gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Hategerejwe itariki nshya y’inama izahuriza Perezida Kagame na Tshisekedi i Washington

Latest from Inkuru Nyamukuru

Yvan Muziki agiye kumurika Album nshya

Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje guhindura isura, hari abahanzi bahisemo kudasiga umuco n’amateka y’abenegihugu inyuma. Muri abo harimo Yvan Muziki, umuhanzi ukora injyana gakondo
Go toTop