Korali Shilon yo mu Karere ka Rubavu, yashyize hanze amashusho y’indirimbo bise ‘MWAMBA’ akaba ari indirimbo ihimbaza Imana.
Shiloh Ministries ni Ministry yabayeho kuva muri 2017 biturutse ku rubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rw’abaramyi rwahuje imbaraga n’intego yo Kuramya no kwamamaza inkuru ya gakiza.
Umwe muri bo yabwiye Umunsi.com ati:”Indirimbo yacu ya mbere yitwa MWAMBA iri mu Rurimi rw’Igiswahili kuko twifuzaga ko ubutumwa bugera ku bantu bavuga indimi zitandukanye”. Bakomeje basaba buri wese kubashyigikira areba indirimbo akayisangiza n’abandi.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO MWAMBA YA SHILON




