Ibigo binyuranye bishinzwe ubuziranenge ndetse n’ibishinzwe ibiribwa ku isi bisaba inganda zikora ibiribwa cyangwa ibinyobwa gushyira icyapa ku byo zikora cyerekana niba nta sukari yongewemo cyangwa se nta sukari irimo ari byo “no sugar added” na “sugar free”.
Aya magambo benshi bakunze kwitiranya, afite buri rimwe icyo risobanuye kandi ntavuga ikintu kimwe kandi ntasobanuye ko icyo kiribwa cyangwa ikinyobwa ari cyo cyiza nkuko tugiye kubirebera hamwe muri iyi nkuru.
Amagambo “no sugar added” asobanuye iki
Nk’uko ikigo Nyamerika kigenzura ibiribwa n’imiti (FDA) kibisobanura ko, gushyira ikirango cya “no sugar added” ku biribwa bivuze y’uko icyo nta sukari cyangwa ibirimo isukari byakoreshejwe ubwo icyo kiribwa cyangwa ikinyobwa byakorwaga. Uretse isukari isanzwe, ibirimo isukari bindi bivugwa hano harimo ubuki ibisigazwa iyo bakora isukari (molasses), umushongi ukorwa mu bigori, umushongi w’ibisheke n’umushongi wa malt. Niba muri ibi byose nta nakimwe cyongewemo niho icyakozwe kizashyirwaho ikirango cya “no sugar added”. Gusa ntibivuze ko nta sukari irimo kuko nka ice cream itongewemo isukari iba irimo lactose, isukari y’umwimerere iboneka mu mata.
Amagambo “Sugar Free” yo avuze iki?
Niba ikiribwa cyangwa ikinyobwa kirimo isukari iri munsi ya 0.5g muri 100g zacyo niho havugwa ko nta sukari irimo (sugar free). Aha haba havugwa n’amasukari mwimerere aboneka mu biribwa ndetse na za sukari zikorwa mu nganda. Icyakora ushobora kumvamo akaryohe kubera ibyongera uburyohe bitari isukari biba byashyizwemo (artificial sweeteners).
Ibyongera uburyohe ni ibiki?
Kuba nta sukari yongewemo (no sugar added) cyangwa se nta sukari irimo (sugar free) ntibivuze niba nta byongera uburyohe (artificial sweeteners) birimo.Niba ikiribwa cyangwa ikinyobwa wumvisemo uburyohe kandi wabwiwe ko nta sukari irimo cyangwa yongewemo birashoboka ko haba hongewemo ibyongera uburyohe.
Ibizwi nk’isukari z’abarwaye diyabete ni urugero rw’ibyongera uburyohe bitari isukari
Ni byiza ko wasoma ku cyerekana ibigize icyo kiribwa cyangwa ikinyobwa ngo umenye neza niba nta byongera uburyohe birimo. Urugero rwabyo twavuga aspartame, acesulfame potassium, saccharin, sucralose na neotame.
Kuba nta sukari yongewemo cyangwa ntayirimo ntibihagije ngo icyo cyokunywa cyangwa cyo kurya ugihitemo. Banza urebe ibindi birimo cyane cyane Calories zikigize kuko niba uri kuri gahunda yo kugabanya ibiro, dore ko ariyo mpamvu nyamukuru yo gutandukana n’ibirimo isukari, kuko kuba nta sukari nyamara harimo Calories nyinshi ntacyo waba ukosoye.