Khalifan Govinda yahamije ko kugira umukunzi byateje imbere umuziki we

November 12, 2025
1 min read

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda Khalifan Govinda yagaragaje ko kugeza ubu hari impinduka zabaye mu muziki we kuko uwo mukobwa yatumye amenya ko hari ibyo ashoboye atari azi.

Uyu muhanzi wari umenyerewe nk’umuraperi amaze kugaragara mu ndirimbo ebyiri aziririmbira bitandukanye n’uko yari asanzwe arapa gusa agashaka abandi bahanzi baririmba mu ndirimbo inyikirizo.

Khalifan Govinda yagaragaje ko iyo umuntu afite umukunzi wa nyawe aba ari mu maboko meza bityo na we izo mpinduka azikesha kugira umukunzi mwiza. Yagize ati: “Hari ubwo nkora indirimbo nayiririmba akambwira ati ‘ese iryo jambo nta kundi warihindura? Na Khalifan murikubona uyu munsi impamvu atandukanye n’uwa mbere ni uko arimo gukundana n’umukunzi wa nyawe.”

Akomeza avuga ko mbere yumvaga ashoboye kurapa gusa atari azi ko yabasha no kuririmba kuburyo yandikaga indirimbo ariko akajya gushaka umuhanzi uzamuririmbira inyikirizo ariko kuri ubu yabihinduye. Ati:

“Hari igihe ukundana n’umuntu ntatume ugera ku iterambere ariko hari n’ubwo ugira umukunzi ugutera imbaraga kuburyo n’aho wumvaga byacitse akwegera akagufasha mu mitekerereze bikagenda neza, Khalifan wa mbere yari umuraperi wumva ashoboye ibyo gusa ariko nkimara guhura na we yarambwiye ati uzi ko ujya uririmba nkumva binarenze cyane. Iriya ‘La Fin’ buriya sinjye wari kuyiririmbamo. Umukunzi wanjye arambaza ati ‘kubera iki utahiririmbira? Urumva ko yamvumbuyemo ibyo abantu batambonyemo mbere.”

Khalifan Govinda amaze iminsi mike ashyize ahagaragara indirimbo yise ‘Urwuzuye’ yifashishijemo umunyabigwi mu muziki Kidumu Kibido. Govinda kandi yashimangiye ko kuririmba indirimo zivuga ubusambanyi zizwi nk’ibishegu atari byo by’ingenzi ahubwo kuririmba indirimbo umuntu yakumvana n’umuryango we ari byo bimushishikaje.

Urwuzuye ni indirimbo imaze iminsi itanu ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki aho yaje ikuriukira iyo yaherukaga gushyira hanze iyitwa La Fin yifashishijemo umukunzi we nayo yakunzwe n’abatari bake.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Rusizi: Yafatanywe imiti mu nzu y’umuturanyi usanzwe umukeka kumusambanyiriza umugore

Next Story

Umuhanzi Yampano wifashe amashusho ari mu gitanda yatanze ikirego muri RIB

Latest from Uncategorized

Go toTop