Rusizi: Yafatanywe imiti mu nzu y’umuturanyi usanzwe umukeka kumusambanyiriza umugore

November 12, 2025
1 min read

Kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyakabuye mu Karere ka Rusizi hafungiye Ndayisabye Ernest w’imyaka 46, nyuma yo gufatirwa mu nzu y’umuturanyi we Sinayobye Théophile amukekaho kumusambanyiriza umugore witwa Mukahigiro Immaculée w’imyaka 47, kandi agasanganwa imiti n’ibikoresho byo kwa muganga.

Umuturanyi wa Sinayobye yavuze ko bahurujwe na Sinayobye wari umaze igihe avuga ko afite ibimenyetso by’uko Ndayisabye amusambanyiriza umugore, ariko atarabafata, noneho akaba yabafatiye iwe mu nzu yanabakingiranye.Ati:

“Uyu Ndayisabye Ernest yafatiwe mu nzu ya Sinayobye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Cyingwa mu Murenge wa Gitambi. Sinayobye ni we wahuruje avuga ko abifatiye, anasize abakingiranye, ko yari asanzwe abakeka ariko atarabafatira mu cyuho.”

Uwo muturanyi yakomeje avuga ko Ndayisabye asanzwe avugwaho no gukuriramo abagore n’abakobwa inda mu buryo bwa magendu. Ati: “Agifatwa yasanganywe iyo miti tutamenye ubwoko bwayo, aho ayigurira n’icyo ayikoresha, cyane cyane ko atari umuganga ntanabe umujyanama w’ubuzima. Hari abaketse ko yaba yarateye inda uwo mugore wa mugenzi we, akaba yari aje kuyimukuriramo rwihishwa.”

Undi muturanyi wo mu Mudugudu wa Mpinga yavuze ko abaturage bahuruye bashaka kwica urugi ngo bamusangemo bamwihanire, ariko ubuyobozi burahagoboka.

Ati: “Ubuyobozi bumaze kumwamururaho abaturage, yagejejwe ku biro by’Akagari ka Cyingwa, bamusatse bamusangana imiti y’amoko anyuranye n’ibikoresho byinshi byo kwa muganga. Igihe bamubazaga iby’iyo miti, yahise acika ariruka, bamwirukaho bamufatira mu Mudugudu wa Mugenge baramugarura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Manirarora James, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mugabo akimara gufatwa agasanganwa iyo miti n’ibikoresho byo kwa muganga, yahise ashyikirizwa RIB ya Nyakabuye.

Ati: “Iby’abavuga ko yari azanye iyo miti kumukuriramo inda yaba yaramuteye byo ntitwabihamya nk’ubuyobozi, cyane cyane ko tutazi niba anatwite. N’iyo yaba atwite, tumuzi nk’ubana n’umugabo we nubwo baba bafitanye amakimbirane ariko barabana.”

Yongeyeho ati: “Icyo twakoze ni ugukiza uwo mugabo abaturage bari bafite ubukana bwinshi, tumushyikiriza RIB ya Nyakabuye ari ho afungiye hamwe n’iyo miti n’ibikoresho byo kwa muganga. Umugore tumujyana ku kigo nderabuzima cya Mashesha, kimwohereza ku bitaro bya Mibilizi kugira ngo akorerwe ibindi bisuzuma.”

Manirarora yavuze ko bombi bakuwe muri iyo nzu nta kintu bahise batangariza ubuyobozi, ariko yizeza ko ubwo uwo mugabo ari mu maboko ya RIB, byose bizasobanuka mu iperereza.

Yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’ubugome no kwihanira, abibutsa ko igihe habaye amakimbirane cyangwa ibindi bibazo hagati yabo, bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura mu mahoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Jeannette Kagame yashimye Kepler College kuba yimakaza uburezi budaheza

Next Story

Khalifan Govinda yahamije ko kugira umukunzi byateje imbere umuziki we

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop