Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Uganda yongeye kuvuga amagambo akomeye ku bibazo by’ubukungu n’umutekano bireba ibihugu bya Afurika bidakora ku nyanja, avuga ko bishobora guteza intambara mu bihe bizaza.
Mu ijambo yavuze ku Cyumweru, tariki ya 9 Ugushyingo 2025, Perezida Museveni yavuze ko ari akarengane kubona ibihugu bikora ku nyanja bifunga inzira zijyanye n’ubucuruzi ku bihugu bitayikoraho, kandi byose biri muri Afurika imwe. Yavuze ko “Inyanja y’Abahinde ari iyacu twese.”
Museveni yakomeje avuga ko kuba Uganda idakora ku nyanja bibangamiye ubukungu n’umutekano w’igihugu, kuko bituma idashobora kugira igisirikare cyo mu mazi cyakwifashishwa mu kurinda igihugu. Yagaragaje ko ibi bigira ingaruka ku iterambere ry’ubukungu ndetse no ku bushobozi bwa Uganda bwo kwigenga mu bijyanye n’ubwikorezi n’icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli.
Perezida Museveni yavuze ko Uganda yagiye igirana ibiganiro bitarangira na Kenya ku bijyanye n’ibikorwa remezo bifite aho bihuriye n’inyanja, birimo ubwikorezi bwa peteroli na gari ya moshi. Ariko ibyo biganiro ngo byagiye bihagarara, bigatuma Uganda ikomeza kubona ko iri mu mwanya mubi mu bijyanye n’ubucuruzi bw’akarere. Museveni yerekanye ko nibidakomeza, bizateza intambara hagati y’ibihugu byombi mu gihe kizaza.
Yagize ati: “Twagiye tugirana ibiganiro bitandukanye na Kenya. Umushinga wa gari ya moshi urahagarara, hakaza undi wa peteroli… ariko byose bishingiye ku nyanja. Iyo nyanja ni iyacu, kandi twemerewe kuyikoresha. Nibabikomeza, bizatera intambara mu gihe kizaza.”
Muri Gashyantare 2024, Perezida William Ruto wa Kenya na Museveni wa Uganda bagiranye ibiganiro bigamije gukemura ikibazo cya UNOC Ltd, ikigo cya Leta ya Uganda gishinzwe ibikomoka kuri peteroli, kugira ngo cyemererwe gutumiza amavuta anyura ku cyambu cya Mombasa. Perezida Ruto yatangaje ko bemeranyije ku buryo bwo gutumiza no guteganya gahunda yo gutwara peteroli ku giciro gihendutse mu karere, mu rwego rwo kongerera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ibi byakurikiye umwuka mubi wari waravutse nyuma y’uko Uganda yari itangaje ko ishobora kwimurira ibikorwa byo gutumiza amavuta muri Tanzania, nyuma y’uko Kenya ishyizeho uburyo bushya bwo gutumiza ibikomoka kuri peteroli bitanyuze muri Uganda.
Museveni yasabye abayobozi b’Afurika gusubiramo uburyo imigabane y’inyanja ikoreshwa, avuga ko “politiki yo kubuza ibihugu bimwe amahirwe ku nyanja ari ubuswa”, kandi ko bishobora kuzateza umutekano mucye ku mugabane. Yagaragaje ko igihe kitazashira ibihugu bidakora ku nyanja bizasaba uburenganzira bwo kuyikoresha mu buryo bwisanzuye, kuko inyungu z’ubukungu n’umutekano zireba Afurika yose.
