Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yahakanye ibyo kwirukana abiswe ‘abasaza’ muri iyi kipe avuga ko ibyo bitabaho ndetse akomoza ku by’imodoka byavugwaga ko baguze.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Ugushyingo 2025, aganira na Radio Rwanda mu kiganiro *Urubuga rw’imikino*, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yabajijwe ku byo guhagarika umutoza Afhamia Lotfi, avuga ko ukwezi gushize bamuhagaritse bityo ko uyu munsi bakora inama hakarebwa niba batandukana.
Yagize ati: “Hari hashize ukwezi tumuhagaritse by’agateganyo bitewe n’uko amasezerano ameze. Uyu munsi rero ni bwo turi buze kuganira ku mikorere n’imikoranire yacu nawe, niba dufite gukomezanya cyangwa niba dutandukana nawe. Uyu munsi dufite inama saa munani nawe ku byerekeye ku musaruro we, twibaza niba ukwiye, tureba nyuma y’uko tumuhagaritse umusaruro byagenze gute ni ibyo turaza kuganira nawe.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo uku kwezi gusobanuye kwirukanwa, kumuhagarika ntabwo byari bivuze kwirukanwa, uyu munsi nibwo turabirebaho.” Yibukije ko mu masezerano yabo harimo ko mu gihe bari butandukane nawe bagomba kumwishyura imishahara y’amezi atatu.
Twagirayezu Thadée yavuze ku bihano bafatiwe na FIFA kubera Robertinho wabareze, avuga ko bagomba kubikemura ndetse ko nta gikuba cyacitse. Ati: “Uyu munsi ibihano byasohotse. Nk’uko mu buzima busanzwe ugenda uhura n’ibibazo ukabikemura, ibisubizo bikaza. Uyu munsi dufite ikibazo cy’uko tugomba kwishyura Robertinho na Adulai Jalo kugira ngo tubone gukomeza gahunda zacu. Ndagira ngo mbwire Aba Rayon ko nta gikuba cyacitse. Mu byo turimo turategura byose mu kwa 12 tugomba kuba twarangije ikibazo cya Robertinho kugira ngo mu kwa mbere tuzakomeze gahunda yacu.”
Yavuze ko ku bijyanye na Afhamia Lotfi bamaze igihe babyigaho ku buryo nibaramuka batandukanye nawe nta makosa azaba arimo yatuma bacibwa amafaranga.
Twagirayezu Thadée yavuze ko iby’imodoka byatangajwe ko Rayon Sports yaguze, nawe atabizi, yabibonye gutyo bimurikwa. Yahakanye ibyo kwirukana abandi bayobozi bari bafatanije kuyobora muri Rayon Sports biswe “abasaza”.
Ati: “Uwakubaza ingingo yerekana ko hari uwo nirukanye hari n’imwe wambwira? Ahubwo wenda tuvuge ngo uburyo bw’imikorere bushobora gutuma umuntu yiyirukana ariko ntabwo umuntu ashobora kwirukana undi muri Rayon Sports. Wenda uburyo bw’imikorere bushobora kugenda mu buryo utifuza ariko nta muntu wirukana undi.”
Perezida wa Rayon Sports yavuze ibi mu gihe hari abo batoranywe muri komite batakigaragara mu bikorwa by’ikipe no kuri stade ndetse hakaba havugwamo ukutumvikana hagati yabo.
