Ibihugu by’u Rwanda na Maroc byongeye kuganira ku buryo bwo gukomeza gushimangira ubufatanye bisanzwe bifitanye mu bya gisirikare, nyuma y’aho byombi bisinyiye amasezerano y’ubufatanye muri urwo rwego.
Ibyo biganiro byabaye ku wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo 2025, ubwo intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zari ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ziri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine muri Maroc. Izo ntumwa zakiriwe na Lt Gen Mohammed Berrid, Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’Ubwami bwa Maroc, ku cyicaro gikuru cyazo giherereye mu murwa mukuru, Rabat.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje binyuze ku rubuga rwa X ko impande zombi zagiranye ibiganiro bigamije gukomeza gushimangira ubufatanye busanzweho, by’umwihariko nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare mu mezi ashize.
Itangazo rigira riti: “Nyuma y’ibiganiro, habaye inama aho impande zombi zatangiye kuganira ku bijyanye n’uburezi n’amahugurwa, ndetse n’uruhare rwa RDF mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”

U Rwanda n’Ubwami bwa Maroc byasinyanye ayo masezerano y’ubufatanye ku wa 18 Kamena 2025, ubwo Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yagiraga uruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika.
Aya masezerano asobanurwa nk’intambwe ikomeye mu gushimangira umubano w’ingabo z’ibihugu byombi, aho atazibanda gusa ku bufatanye bwa gisirikare, ahubwo anafungura inzira y’ubufatanye bwagutse mu nzego zinyuranye zifitanye isano n’umutekano, uburezi n’amahoro ku rwego mpuzamahanga.

