Umuhanzikazi w’icyamamare, Selena Gomez, yahishuye ko amaze igihe atakiryama mu buriri bwe n’icyumba cye ko yakiretse, yavuze ko ibi bifite aho bihuriye n’ubuzima bwe bo mu mutwe.
Mu myaka yashize ni kenshi umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Selena Gomez, yakunze kuvuga ku bibazo byo mu mutwe (Mental Health), yakunze kugira ndetse yanahishuye ko yigeze gutekereza kwiyahura.
Ibi byose kandi yanabikomojeho muri filime mbarankuru ku buzima bwe yise ‘My Mind & Me’ yasohoye mu 2022. Bitewe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byatumye uyu muhanzikazi anashinga umuryango witwa ‘Rare Foundation’ uterwa inkunga na Messi Lionel ufasha abafite ibi bibazo.
Kuri ubu Selena Gomez yongeye kugaruka ku ngaruka z’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byamuteye, birimo nko kuba atakibasha kuryama mu buriri bwo mu cyumba cye. Yabikomojeho mu nama ngaruka mwaka ya ‘Wondermind’s Inaugural Mental Fitness Summit’ yabereye i Los Angeles.
Ubwo Gomez yafataga ijambo, yavuze ku rugendo rwe ku bijyanye n’uko yakunze kugira ibibazo byo mu mutwe n’agahinda gakabije, anagaruka ku ngaruka byamusigiye. Yagize ati”Kubera ko akenshi nijoro aribwo mu mutwe hanjye hanteraga ibibazo nararaga ndikurira, naburaga amahoro, nkabura ibitotsi kuko mu mutwe habagamo amajwi ambwira ibintu bibi gusa.
Rimwe na rimwe nageza Saa Kumi za mu gitondo ntarasinzira na gato. Ibi byose byaberaga mu buriri bwanjye ku buryo nyuma yo gukira nahisemo kutongera kuburyamamo.
Gomez w’imyaka 32 yakomeje ati:”Kuva mu 2016 inzu nabagamo niyo n’ubu nkibamo, rero icyumba naryamagamo sinkikiryamamo kuko simba nshaka kwibuka ibihe bibi nahagiriye kuko iyo nkinjiyemo ntangira kubyibuka. Ubu nahisemo kureka uburiri bwanjye n’icyumba namazemo imyaka myinshi, nsigaye ndyama ahandi”.