Maj Gen John Tshibangu, Umuyobozi w’Akarere ka 21 ka gisirikare mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), yatawe muri yombi ku itegeko rya Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Uyu mujenerali uzwiho kwivuga imyato no kwiyerekana nk’inkorokoro mu ngabo za Congo, yafashwe ku wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, mu kigo cya gisirikare cya Camp Kololo giherereye i Kinshasa.
Maj Gen Tshibangu, wayoboraga ingabo mu turere twa Kasaï y’Amajyepfo n’Amajyaruguru, yafatanywe n’abandi basirikare bakuru bamaze iminsi bafungwa barimo Gen. Christian Tshiwewe Songesa, wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, na Lt. Franck Ntumba, wahoze akuriye ibikorwa bya gisirikare mu biro bya Perezida Tshisekedi.
Yiyongereye kuri Maj Gen Christian Ndaywel, wahoze akuriye ubutasi bwa gisirikare mbere yo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, na Lt. Gen Pacifique Masunzu, wayoboraga zone ya gatatu ya FARDC. Ibi byerekana ko mu ngabo za Congo hakomeje umwuka mubi hagati y’abasirikare bakuru n’ubutegetsi buriho.
Amakuru ava i Kinshasa avuga ko Maj Gen Tshibangu yajyanywe guhatwa ibibazo n’inzego z’iperereza, ibintu byateje impungenge n’icyoba mu basirikare bakuru. Kugeza ubu, igisirikare cya RDC cyirinze gutangaza impamvu nyayo y’itabwa muri yombi rye. Ariko abasesenguzi bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’imvugo ze zakunze kumugaragaza nk’umuntu wivugisha ubwe ko “ari we uzarandura M23”, umutwe w’inyeshyamba ukomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo.
Hari amakuru avuga ko igikorwa cyo kumufata cyakozwe mu buryo butunguranye, ndetse ko yagaragazaga imyitwarire iteye amakenga, bigakekwa ko ashobora kuba yari afite imigambi idasobanutse.
Maj Gen Tshibangu asanzwe azwi cyane mu mateka ya Congo. Yahoze ari umwe mu ngabo za RCD/Goma, nyuma aza kwinjira muri FARDC. Mu mwaka wa 2011, yigeze gutangaza ko ashinze umutwe urwanya ubutegetsi bwa Joseph Kabila, amushinja kwiba amajwi ya Étienne Tshisekedi mu matora. Icyo gihe yahunze igihugu, aza gufatirwa muri Tanzania, asubizwa muri Congo akurikiranwa ku byaha byo gutoroka igisirikare no gushinga umutwe w’inyeshyamba.
Nyuma y’imyaka mike, Tshibangu yaje kurekurwa ku mbabazi za Perezida Félix Tshisekedi, ahita azamurwa mu mapeti ndetse ashyirwa ku buyobozi bw’akarere ka gisirikare ka 21 mu Kasaï Oriental.
Icyakora, ifatwa rye ryaje mu gihe mu ngabo za RDC hakomeje kugaragara umukwabu ukomeye, aho abasirikare bakomeye batandukanye bafungwa ku mpamvu zitaramenyekana neza. Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi buvuga ko butazihanganira abagerageza guhungabanya inzego za demokarasi cyangwa bagira uruhare mu migambi ishobora gusenya igihugu.
Ibi bibaye mu gihe igihugu gikomeje kurwana intambara ikomeye n’umutwe wa M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho hari amakuru avuga ko ubuyobozi bwa gisirikare buri gukora isuku mu nzego zabwo, hagamijwe gukumira abashobora kugambanira igihugu cyangwa kudashyira mu bikorwa amabwiriza ya Perezida Tshisekedi.
