53 bamaze guhitanwa n’impanuka mu Ntara y’Amajyepfo mu mezi atatu ashize

November 12, 2025
1 min read

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi atatu ashize habaye impanuka 65 mu Ntara y’Amajyepfo, zahitanye ubuzima bw’abantu 53 kandi zigakomeretsa abandi 43. Akarere ka Kamonyi kagaragajwe nk’ahari habereye impanuka nyinshi kurusha ahandi muri iyo Ntara.

Ibyo byatangajwe ku wa 11 Ugushyingo 2025, ubwo Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego yari mu bukangurambaga bwiswe “Turindane Tugereyo Amahoro, bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda n’andi makosa ashobora guteza ibyago. Ubu bukangurambaga bwabereye mu Karere ka Kamonyi, kamaze kuba kamenyereweho impanuka nyinshi.

Polisi y’Igihugu yatangaje ko Akarere ka Kamonyi kihariye impanuka 17, zingana na 26% by’izo zabaye mu Ntara y’Amajyepfo mu mezi atatu ashize. Muri zo, 30% by’abahasize ubuzima bose bakomokaga muri ako karere, mu gihe 9 muri 43 bakomeretse na bo ari bo bahakomerekeye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko impanuka nyinshi zibera muri Kamonyi ziterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ibikorwa by’ubucukuzi bikorerwa muri ako gace, imiterere y’imihanda, ndetse n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga.

Yagize ati: “Ni agace karimo ibikorwa byinshi by’ubucukuzi, gusa bishobora no guterwa n’imiterere y’imihanda, ariko mu by’ukuri ntabwo twabura kuvuga ko n’uburangare burimo kuko ikinyabiziga kirayoborwa, ntabwo kiyobora.”

ACP Rutikanga yongeye gushimangira ko ubufatanye hagati y’abagenzi n’abatwara ibinyabiziga ari ingenzi mu gukumira impanuka, kuko buri wese afite uruhare mu mutekano wo mu muhanda. Yavuze ati: “Abagenzi bafite itafari bashyiraho, na bo bakavuga bati ‘Shofe genda neza!’ Nyir’ikinyabiziga nawe akibuka ko imodoka ye ari byo biro bye, ko ari yo imutunze kandi umuntu wese ugenda n’amaguru ari umukiriya we — bityo akamurindira umutekano.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, na we yashimangiye ko ubukangurambaga nk’ubu ari ingenzi cyane kuko ubuzima n’umutekano by’abaturage bifite agaciro gakomeye. Yavuze ati: “Umuhanda wacu uberamo impanuka zitwara ubuzima bw’abantu ndetse n’ibikorwa remezo bikangirika; ni ngombwa ko twese dufatanya mu bukangurambaga nk’ubu.”

Ubu bukangurambaga Turindane Tugereyo Amahoro bukomeje mu Ntara zitandukanye z’igihugu, bugamije guhindura imyumvire y’abakoresha umuhanda no gukangurira buri wese kugira uruhare mu kurinda ubuzima bwe n’ubw’abandi, hagamijwe kugabanya impanuka no kubaka umutekano usesuye mu mihanda y’u Rwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umunyezamu Kwizera Olivier yongeye guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’

Next Story

Perezida Tshisekedi wa Congo yafunze Jenerali uzwiho kuvuga ko ari we uzarangiza M23

Latest from Izindi nkuru

Inzu y’umuturage yahiye irakongoka

Mu karere ka Nyamasheke, inzu y’umuturage witwa Kabagwira Selaphine yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka n’ibyari biyirimo byose, bifite agaciro ka Miliyoni 3,2Frw. Byabaye ku

Ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda bugeze hejuru ya 95%

Raporo nshya yatangajwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yagaragaje ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyazamutse kikagera kuri 95,3% kivuye kuri 94,7%
Go toTop