Indwara zitandura zikomeje kuba ikibazo gikomeye mu Rwanda, kuko zikomeje kuza imbere mu gutwara ubuzima bw’abantu benshi. Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko mu mwaka wa 2024, abahitanywe n’indwara zitandura bageze kuri 47.7% by’abapfuye bose.
Ibi byiyongereye ugereranyije n’umwaka wa 2023, aho izi ndwara zari zifite uruhare rwa 46% mu mpfu zose. Nk’uko bisobanurwa na Nshimiyimana Patrick, Umuyobozi w’Agashami gashinzwe Ibarurishamibare Rishingiye ku Irangamimerere, imfu zabaruwe mu mwaka wa 2024 zageze ku 40,704 zivuye ku 20,010 mu mwaka wa 2022.
Nshimiyimana yagaragaje impungenge ku kuba abanyarwanda benshi bataramenyera kwandukuza ababo bapfuye, aho abandukuza abapfuye bakiri ku kigero cya 46.1% mu 2024, bavuye kuri 41.8% mu 2023. Yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuko bituma hari abantu benshi bapfa ariko ntibandikwe mu bitabo by’irangamimerere, bikagorana kumenya neza imibare y’imfu mu gihugu.
Nshimiyimana yasabye Abanyarwanda guhindura imyumvire bakitabira kwandukuza abapfuye mu irangamimerere, nk’uko bamaze kumenyera kwandikisha abavuka ku rwego rwo hejuru cyane, aho biri ku kigero kirenga 90%. Yagaragaje kandi ko imwe mu mpamvu zituma abantu batitabira gutangaza imfu ari uko abagera kuri 74.5% bapfira mu ngo, bityo bigatuma ababo batabona uburyo bworoshye bwo kubandukuza.
Ikigo cy’ibarurishamibare kiri gusuzuma uburyo byakoroherezwa abaturage, ku buryo umuntu yabasha kwandukuza uwapfuye ku rwego rw’umudugudu. Ibi byafasha mu gukemura ikibazo cy’abagorwaga n’ingendo cyangwa izindi nzitizi zatumaga batabasha kubikora.
Ibyo bipimo byavuye mu ikoranabuhanga ry’irangamimerere bifasha igihugu kumenya neza umutwaro w’indwara zitwara ubuzima bw’abaturage. Uretse indwara zitandura, ubushakashatsi bugaragaza ko 42.9% by’imfu mu mwaka wa 2024 zatewe n’indwara zandura.
Uyu mwaka kandi wagaragayemo icyorezo cya Marburg cyibasiye u Rwanda ku nshuro ya mbere, kikaba cyahitanye abasaga 60, benshi muri bo bakoraga mu rwego rw’ubuvuzi.
Naho imfu zatewe n’impanuka zagabanutse, ziva kuri 11% mu 2023 zigera ku 9.4% mu 2024. Ibi bishobora kugaragaza intambwe mu bikorwa byo kurwanya impanuka no kongera umutekano rusange mu gihugu.
Muri rusange, imibare igaragaza ko indwara zitandura zikomeje kwiyongera mu Rwanda, bityo hakenewe ingamba zihamye mu kwirinda no gukumira izi ndwara, harimo kurushaho guteza imbere imibereho myiza, ubuzima bwiza, ndetse no gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo guhindura imyumvire y’abaturage ku bijyanye n’irangamimerere n’ubuzima rusange.

