Abasaga 16 000 bemerewe buruse muri Kaminuza z’u Rwanda

November 6, 2025
1 min read

Guverinoma y’u Rwanda igiye guha buruse abanyeshuri 16 768 bemerewe kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), mu Ishuri Rikuru rya Tekiniki (RP), n’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi bishingiye ku Kubungabunga Ibidukikije (RICA) mu mwaka wa 2025/2026.

Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku ishyirwaho rya gahunda nshya yo kwakira abanyeshuri muri kaminuza mu byiciro bibiri mu mwaka, izwi nka “double intake.”

Ni gahunda yashyiriweho gukuraho igihe cy’umwaka abanyeshuri bajyaga bamara mu rugo nyuma yo gusoza ayisumbuye, hagamijwe kugabanya igihe cy’ikiruhuko kirekire no gufasha abanyeshuri gukomeza amasomo yabo nta nkomyi.

HEC igaragaza ko umubare w’abanyeshuri bahabwa buruse za Leta wiyongereye uva ku 11 789 mu mwaka wa 2024/2025 ugera kuri 16 768 mu wa 2025/2026. Muri bo, 11 135 baziga amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga, Ubumenyi n’Ubwubatsi (STEM) bangana na 66.7%, naho 5 633 baziga amasomo atari STEM bangana na 33.3%. Abagera ku 12 229 baziga muri UR, 4 472 muri RP, naho 67 muri RICA.

HEC ivuga ko uku kwiyongera kuzagira ingaruka ku ngengo y’imari ku kigero cya 39.2%, ariko ko Leta yiteguye gukomeza guha inkunga abanyeshuri bose bayemerewe, ari abiga amasomo ya STEM cyangwa abiga ayandi.

Samuel Cyusa, wiga ibinyabutabire mu ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR–CST), yavuze ko atari kubona uko akomeza amasomo nta nkunga ya Leta abonye.
Ati: “Benshi muri twe tuvuka mu miryango itabasha kwishyura kaminuza, iyi nguzanyo ni amahirwe akomeye.”

Umuhoza Divine, na we wemerewe kwiga kwita ku musaruro w’ibiribwa mu ishami ry’Ubuhinzi rya UR–Busogo Campus, yashimangiye ko iyo nguzanyo ifasha cyane kuko inatuma babasha kwiyitaho kuko bazahabwa inyongera ya buri kwezi ya 40 000 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Edward Kadozi, yasobanuye ko gahunda ya “double intake” igamije gukemura ikibazo cy’abanyeshuri bamara umwaka mu rugo batiga, bigatuma bamwe bacika intege.
Ati: “Iyi gahunda izatuma nta munyeshuri uzongera gutinda gutangira kaminuza.”Yongeyeho ko Minisiteri y’Uburezi, HEC, UR, RP na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) bafatanyije kuyishyira mu bikorwa mu buryo burambye.

Mu ngengo y’imari ya 2025/2026, Leta yateganyije miliyari 17.7 Frw zizakoreshwa mu gutanga inguzanyo za buruse z’abanyeshuri biga imbere mu gihugu no mu mahanga.Kadozi yemeje ko iyi gahunda izakomeza gushyigikirwa kugira ngo abanyeshuri bose babashe gukomeza amasomo yabo batabura ubushobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umuhanzi Diamond yashenguwe n’abarwanyije Perezida Samia Suluhu Hassan

Latest from Izindi nkuru

Go toTop