“Nta kipe y’Igihugu izongera guserukira u Rwanda igiye kuba ingwizamurongo” ! Mukazayire Nelly

November 5, 2025
1 min read

Mukazayire Nelly usanzwe ari Minisitiri wa Siporo, yatangaje ko nta kipe y’Igihugu izongera gusohoka igiye kuba ingwizamurongo mu marushanwa Mpuzamahanga atandukanye, bitewe no kuba itariteguye bihagije.

Yashimangiye ko byagaragaye ko hari amakipe asohoka agatangwaho amafaranga menshi ariko ntagire umusaruro, aho nubura buri kipe isohotse itangwaho asaga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2025, ubwo yaganiraga n’Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) ku isesengurwa rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, y’umwaka wa 2022/2023.

Yavuze ko hafashwe ingamba ko ifaranga ryose rya Leta aho rigiye ku makipe yose no mu bindi bikorwa bya siporo rigomba gukurikiranwa. Yagize ati:

“Mu biganiro tumaze igihe tuganira na Federasiyo, twemeranyije ko tutazajya twohereza amafaranga ahantu hatateguwe hari gahunda z’imikino zigaragara.” Yunzemo ati:

“Niba nta gahunda igamije kugera ku musaruro ntabwo tuzayishyigikira.” Yavuze ko siporo ari nziza ariko kubera ko itwara amafaranga menshi bikwiye ko inakorerwa igenzura mu buryo bugaragara. Ati:

“Uyu munsi ntabwo ikipe y’u Rwanda isohaka gusa, niba tutariteguye, tukaba tubona tugiye kuba ingwizamurongo, icyo gihe ntabwo aho tuhatanga amafaranga”. Yakomeje ati:

“Iyo ubaze tiki ukabara n’amafaranga azabafasha kubayo, ukabara umwiherero bazakora n’ibindi bigera muri ayo mafaranga miliyoni 300.” Yibukije ko mu mwaka ushize ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 17 yabujijwe gusohoka kuko itari yiteguye neza kwitabira imikino y’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba CECAFA.

Muri uyu mwaka iyo kipe yemerewe gusoka nyuma yo kwitegura.Ati:”Twabanje kuzana umutoza, turababwira ngo mufate abakinnyi mubategura muzane n’ababa hanze, ubu abakinni bakina hanze twongeyemo ni 5, kandi tuziko bazatanga umusaruro mu ikipe turimo kubaka”.

Yavuze ko ubu yahisemo gukorana na za Federasiyo za siporo 11 zigashyigikirwa kugira zitegura abakinnyi bazajye bitwara neza. Ati:“Uruhurirane rw’amafederasiyo arimo iy’umupira w’amaguru, basketball, kugenda ku magare, iyo gusiganwa ku maguru, n’izindi.”

“Nababwira nk’abana bakina imikino yo gusiganwa, ni aba mbere muri Afurika. Icyo babaye aba mbere no ku Isi, bakatubwira ngo dukeneye amafaranga turayabaha”.

Ubu u Rwanda rushyize imbere mu gutangirira hasi, ku bakiri bato aho ubu hatangijwe imikino mu mashuri (Interscholaire). Minisitiri Mukazayire kandi yavuze ko hatangijwe University League hagamijwe guteza imbere siporo mu za kaminuza zo mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Rutahizamu Cristiano yahishuye agahinda aterwa na Manchester United

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop