Rutahizamu Cristiano yahishuye agahinda aterwa na Manchester United

November 5, 2025
1 min read

Cristiano Ronaldo wakiniye ikipe ya Manchester United yavuze ko aterwa agahinda no kubona iyi kipe itari mu bihe byiza anakomoza kuri Arsenal avuga ko gutwara igikombe cya shampiyona bishoboka cyane kuri yo.

Uyu mukinnyi [Cristiano]w’imyaka 40 yakiniye ikipe y’amashitani atukura kuva muri 2003 kugeza muri 2009 atwarana nayo ibikombe birimo bitatu bya Premier League na kimwe cya UEFA Champions League. Yaje kuyisubiramo muri 2021 ayimaramo umwaka umwe, gusa nta gikombe yatwaranye nayo.

Aganira na Piers Morgan , Umukinnyi Cristiano yavuze ko bimutera agahinda iyo arimo arabona Man. United itsindwa ndetse ko bamwe mu bakinnyi bayirimo uyu munsi batazi n’icyo ari cyo. Ati:

”Birambabaza kubona Man United imeze itya. Iracyari imwe mu makipe meza cyane ku isi, ikipe ihora mu mutima wanjye kubera impamvu zigaragara”.

Yakomeje agira ati: “Bakeneye abantu beza kandi b’abanyabwenge bo kuyobora ikipe no guhanga ahazaza nk’uko babikoze muri Man United mu myaka myinshi ishize. Bamwe mu bakinnyi ba Manchester United ntibatekereza icyo Manchester United ari cyo”.

C. Ronaldo yavuze ko ibyo Ruben Amorim ari gukora ari byo bikwiye dore ko ibitangaza bidashoboka.Ubwo yari abajijwe niba bishoboka ko Arsenal yatwara igikombe cya Premier League cy’uyu mwaka w’imikino, Cristiano yavuze ko bishoboka ariko ko ntawamenya. Ati:

“Arsenal ishobora gutwara igikombe cya Premier League muri uyu mwaka w’imikino. Ni ikipe nziza cyane. Ntushobora kumenya ibibera muri Premier League… ni shampiyona igoye cyane gusa birashoboka kuri Arsenal rwose”.

Kugeza ubu Arsenal ni yo iyoboye urutonde rwa Premier League n’amanota 25 ikaba irusha amanota atandatu Manchester City ya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Zohran Mamdani wo muri Uganda yatorewe kuyobora Umujyi wa New York

Latest from Imikino

VAR igiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryateguje ko muri Gashyantare 2026 rizatangira gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire, rizwi nka Video Assistant Referee mu rwego rwo
Go toTop