Cardi B yashishuye ko amaze iminsi 90 adakaraba

November 5, 2025
1 min read

Umuraperikazi Cardi B yongeye gutuma izina rye riza mu nkuru ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kwemeza ko afite amagi y’amahuri ku mutwe bitewe nuko amaze amezi atatu atamesa mu musatsi we.

Ibi yabivugiye mu kiganiro cy’imbonankubone n’abafana be yakoreya kuri Instagram [Live], aho yavuze ko ashobora kuba afite icyo yise “amagi y’amahuri” mu musatsi we, ibintu byatunguye abakunzi be ndetse n’abamukurikira muri rusange.

Cardi B, w’imyaka 33, yavuze ko yari amaze igihe atamesa umusatsi we kuko yateganyaga kuwusuka vuba.

Mu magambo ye yagize ati: “Ngiye gushyiramo amavuta ku mutwe kuko ejo ndaza gukora ku musatsi wanjye wa nyawo. Nzawukarabamo ejo hanyuma ku wa Gatatu musuke. Ariko sinigeze nkaraba mu musatsi wanjye mu mezi nka abiri… ahubwo ndabeshya, hashize hafi amezi atatu!”

Ibi byababaje bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho umwe yagize ati: “Birandenze koko, sinabasha kubyumva!” Undi yongeyeho ati: “Ubu koko buri munsi ni ugushimagiza uburwayi bwo mu mutwe?” Gusa hari n’abamwunganira bavuga ko ari uburyo bwe bwo kwishimisha no gusetsa abantu.

Abahanga mu by’ubuzima bemeza ko kutoga umusatsi igihe kirekire bishobora guteza ibibazo by’uruhu rw’umutwe nko kwishimagura cyangwa kugira uruhu rw’umutwe rwuzuye amavuta menshi.

Urubuga Healthline ruvuga ko kudasukura umusatsi bituma amavuta yiremamo impumuro mbi kandi bigatera isura mbi ku musatsi.

Ariko iyo live ntabwo yagarukiranye kuri ibyo gusa kuko Cardi B, uherutse gutangaza ko atwite umwana w’umukinnyi wa NFL ,Stefon Diggs, yanakoresheje uwo mwanya kugira ngo anenge Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Mu magambo akarishye, yavuze ko Trump atazigera akunda abakene kandi ko abamuhaye amajwi mu matora ya 2024 bibeshye.

Yagize ati: “Donald Trump ntiyigeze akunda abakene. Abazungu bakennye, abirabura bakennye, Abanyesipanyolo cyangwa Abanyaziya bakennye bose ntibamushishikaza. Kuri we, n’abifite nabo ni abakene gusa.”

Aya magambo ye yaje mu gihe hatangajwe ko miliyoni z’Abanyamerika zishobora guhagarikirwa ubufasha bw’ibiribwa, ibintu byashyize igihugu mu makimbirane akomeye hagati y’abashyigikiye Trump n’abamurwanya.

Ivomo ; Daily Mail .

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Perezida Paul Kagame yavuze uko iterambere iterambere ridatumizwa mu Mahanga

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop