The Recording Academy itegura ibihembo bya Grammys yatangaje ko ku itariki 08 Ugushyingo 2024 aribwo izasohora urutonde rw’abahanzi bemerewe guhatanira ibi bihembo bizatangwa mu 2025.
Ibi byatumye abahanzi bakomeye ku Isi batangira gutanga ibihangano byabo ngo bisuzumwe. Muri Africa abahanzi nabo bahise batangira gutanga ibihangano byabo barimo Asake, Rema, Angelique Kidjo, Tems n’abandi.
Kuri ubu umuhanzi Diamond Platnumz nawe yamaze gutanga indirimbo ‘Komasava’ kugira ngo hasuzumwe niba izemererwa kuba yahatanira ibihembo bya Grammy bizatangwa umwaka utaha
Iyi ndirimbo Diamond yafatanyije na Khalil Harrison na Chley Nkosi ikaba yatanzwe ngo izahatane mu byiciro bibiri birimo ‘Best Music Video’ na ‘Best African Music Performance.’
Urutonde ntakuka rw’abazahatanira ibi bihembo ruzajya hanze tariki 8 Ugushyingo 2024, mu gihe ibihembo bizatangwa tariki 2 Gashyantare 2025.
Iyi ni indirimbo yari imaze iminsi itigisa umubumbe, ndetse yagiye ihagurutsa ibyamamare bitandukanye ku migabane yose birimo Chris Brown, Jason Derulo n’abandi. Ni mu gihe kandi iyi ndirimbo yanayisubiranyemo na Jason Derulo ikomeza kuba ikimenyabose ari nako ikomeza guhagurutsa abantu aho Diamond akandagiye hose.
Hategerejwe kureba niba iyi ndirimbo ya Diamond Platnumz izasohoka muzemerewe guhangana mu bihembo bya Grammy Awards 2025 bizatangwa ku itariki 02 Gashyantare 2025 muri sitade ya Crypto Arena i Los Angeles.
Diamond yamaze gusaba ko indirimbo ‘Komasava’ yasubiranyemo na Jason Derulo, ko yazahatana mu bihembo bya ‘Grammy Awards 2025’ Mu gihe bahanzi bakomeye ku mugabane wa Africa barimo Asake, Rema, Angelique Kidjo, Tems, bamaze gusaba guhatanira ibihembo bya mbere mu muziki bya ‘Grammy Awards 2025’, ubu na Diamond Platnumz yamaze gusaba kuzabihatanamo.