Umugabo w’imyaka 34 y’amavuko yari aryamanye n’umugore we yikubita hasi ahita apfa by’amarabira nyuma yo kumenya ko kera kabaye yamuteye inda igikorwa yari amaze imyaka umanani agerageza byaranze.
Mu Bwongereza, inkuru y’urupfu rwa Dean Potter, w’imyaka 34, yateye benshi agahinda gakomeye nyuma y’uko apfiriye mu gihe yari mu biruhuko n’umukunzi we Zoe Adams, 31, bari bamaze kumenya ko atwite nyuma y’imyaka umunani bagerageza kubyara byanga.
Nk’uko Zoe yabibwiye itangazamakuru, ku wa 26 Nzeri 2025, ngo ku isaha y’i saa munani z’ijoro, yumvise urusaku rukomeye mu cyumba cyabo cyo muri hoteli yitwa Haven Caister-on-Sea Holiday Park bari bacumbitsemo iri mu gace ka Norfolk. Yikanguye asanga Dean yikubise hasi, afite ibikomere ku minwa kandi asa n’uri guhera umwuka.
Zoe yagize ati : “Nagerageje kumusubizaho ubuzima nk’uko nabyigishijwe mu buryo bw’ubutabazi bw’ibanze, ndetse mpamagara abashinzwe ubutabazi .Ariko mbere y’uko bamujyana kwa muganga, yari yamaze kugenda.”
Dean, wari usanzwe ari umucuruzi mu iduka rikomeye, ntiyari azwiho indwara iyo ari yo yose. Nyuma y’ibyumweru bibiri, abaganga bemeje ko yazize kuba igice cy’ibumoso bw’umutima cyari cyarangiritse cyane – nubwo umugore we avuga ko iyi ndwara yari atarigeze amenya ko ayifite mu mubiri we na mbere.
Zoe yanavuze ko uru rugendo rwe mbere y’urupfu rwari rwihariye ku mpande zombi: bijyanye nuko barimo bishimira imyaka 11 bamaze bakundana, kandi bari bamaze kumenya ko Zoe atwite inda y’ibyumweru 11 — nyuma y’imyaka umunani bagerageza kubyara ariko bikabananira.
Ati : “Byari ibiruhuko byuzuyemo urukundo,twari twishimye cyane, twagiye gufatana amafunguro y’abakundana, tugendana ku mucanga tureba izuba rirenze. Sinigeze mbona ikimenyetso cy’uko hari ikitagenda neza muri we.”
Ku munsi wa nyuma bari hafi gutaha, Zoe yavuze ko yaryamanye n’umukunzi we kare kubera umunaniro yari afite uterwa n’inda. Saa munani z’ijoro ni bwo yabonye ko Dean yikubise hasi, atari no kuvuga.
Nubwo abaganga baje mu minota 10 yakurikiyeho, bagerageje kumwitaho amasaha abiri yose, ntibyagira icyo bitanga.
Zoe ati:“Nafashe ukuboko kwe kugeza igihe imashini y’umutima yerekanye umurongo utambitse .Namubwiye ko mukunda,kandi nzi ko yabimenye.”
Nubwo Dean yasigaye Zoe n’inda ye; Umuryango we uri gukora ibishoboka byose ngo umushyingure ku itariki ya 15 Ugushyingo, bakoresheje inkunga yatangiye gukusanywa kuri GoFundMe imaze kurenga £4,000.
Mushiki wa Dean, Louise Potter, w’imyaka 30, yagize ati:“Birambabaza cyane kubona twatakaje umuntu w’ineza nk’uriya. Ariko twizeye ko ari hejuru aho aduhagarariye, arinze Zoe n’umwana.”
Abahanga mu buvuzi bibutsa ko indwara z’umutima zitamenyekanye kare ari zimwe mu zihitana abantu benshi, by’umwihariko urubyiruko. Inzego z’ubuzima zisaba abantu kwipimisha igihe bumvise ibimenyetso nko kuribwa mu gituza, umunaniro udasanzwe cyangwa guhera umwuka.
Ivomo ; The Sun