Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yategetse abayobozi b’ingabo z’Amerika ko bagomba gutangira ibikorwa byo kugerageza intwaro kirimbuzi z’igihugu nyuma y’ibikorwa nk’ibyo by’u Bushinwa n’u Burusiya.
Ibi Trump yabivuze mbere gato y’uko ahura na Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping muri Koreya y’Epfo, aho yanditse ku mbuga nkoranyambaga Ati: “Kubera gahunda z’igerageza z’ibindi bihugu, nahaye amabwiriza Minisiteri y’Intambara gutangira igerageza ry’intwaro zacu za kirimbuzi.”
Trump avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite intwaro za kirimbuzi nyinshi kurusha ibindi bihugu. Uburusiya buri ku mwanya wa kabiri mu gihe Ubushinwa buri ku mwanya wa Gatatu.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaherukaga gukora igerageza ry’intwaro kirimbuzi mu mwaka 1992.
Ibi byatangajwe iminsi micye nyuma y’uko Trump yihanangirije Uburusiya kubera gukora igerageza rya missile ishobora gutwara igisasu kirimbuzi, aho bivugwa ko ishobora kugera aho ari ho hose ku isi.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Trump yemera “ubukana bukomeye” bw’izi misile, ariko avuga ko “nta yandi mahitamo” afite uretse kuvugurura intwaro za Amerika.
Trump ntiyatanze ibisobanuro ku buryo igerageza rizakorwa, ariko yanditse ko rigomba “gutangira ako kanya.”
Trump avuze mu gihe ku itariki ya 28 Ukwakira 2025 , Ubutasi bwa gisirikare bwa Norvège bwatangaje ko Uburusiya koko bwagerageje igisasu kirimbuzi cya misile cyitwa Burevestnik kiraswa kure cyane, bikabera mu nyanja ya Barents yo ku mpera ya ruguru y’isi.
Norvège ivuga ko iki gisasu cyarasiwe ku itsinda ry’ibirwa (archipelago) ryitwa Novaya Zemlya muri Arctica.Ku cyumweru ni bwo Uburusiya bwatangaje ko bwarashe ‘misile’ 9M730 Burevestnik, NATO/OTAN yo yise “Skyfall” – igisasu cy’imbaraga kirimbuzi Moscow ivuga ko gishobora kunyura ku bwirinzi bwose bushoboka.
Trump yatangaje ibi mbere gato y’uko Xi ageze muri Koreya y’Epfo ku nshuro yabo ya mbere yo guhura amaso ku maso kuva mu mwaka 2019. Ubutumwa bwe bwasohotse ubwo yari mu ndege ya helicopter, Marine One, yerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Gimhae guhura na Xi.
Ivomo : Euro News .