Ingendo hagati y’uturere twa Iganga, Luuka na Kamuli muri Uganda zahungabanyijwe bikomeye nyuma y’uko ikiraro cya Namadope giherereye mu karere ka Luuka gisenyutse kubera imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyumweru gishize.
Iki kiraro, kiri mu birometero bike uvuye mu mujyi wa Iganga, cyasenyutse mu cyumweru gishize gituma abagenzi n’abashoferi b’imodoka rusange basigara mu gihirahiro, abandi bahitamo kunyura mu nzira ndende kandi zibahenze.
Abatwara abagenzi bavuga ko ibiciro by’urugendo byazamutse cyane bitewe n’ikoreshwa ry’amavuta menshi ndetse n’igihe bimara ku mihanda y’inyongera.
Umwe mu batwara abagenzi kuri boda-boda ukorera kuri Walugogo mu mujyi wa Iganga witwa Kizza Ali yagize ati : “Urugendo rwa Iganga–Luuka rwadutwaraga amashilingi 5,000 none ubu ni 15,000,”Abagenzi bari kwinubira, ariko natwe turahomba kuko inzira zindi zijyana lisansi nyinshi.”
Abacuruzi bo muri aka gace bavuga ko ubucuruzi bwabo bwahagaze kuko abaguzi batakibasha kugera aho bakura ibicuruzwa. Vuuma Bakali, ukorera ubucuruzi mu gace ka Budoma–Butitiri muri Basalamu, yagize ati: “Mfite ibikorwa byinshi muri Iganga, ariko kugerayo ubu ni nk’inzozi. Leta ikwiye kwihutisha iyubakwa ry’umuhanda kugira ngo ibintu nk’ibi bitazasubira.”
Kugeza ubu, inzego zishinzwe ibinyabiziga zahisemo gutanga inzira eshatu zishobora gufasha mu gihe hakiri gutegerejwe gusana ikiraro:
- Inzira iva Busalamu ikanyura Waibuga ikagera ku muhanda wa Iganga–Jinja muri Bulanga Town Council.
 - Inzira iva Namukubembe ikanyura Buwologoma igahuza na Iganga–Kaliro road.
 - Inzira iva Namadope Trading Centre ikanyura Bukyoogo igasubira Iganga.
 
Umuyobozi w’Akarere ka Luuka, Bwana Wakaze Simon, yabwiye ikinyamakuru Daily Express ko ikibazo cyamenyeshejwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imihanda (UNRA) kugira ngo gifatirwe ingamba zihutirwa.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ibikorwa remezo n’Ubwikorezi muri iki gihugu ku cyumweru nimugoroba, byemejwe ko igice cy’umuhanda wa Iganga–Bulopa cyasenyutse mu gace ka Namadope kubera imvura yangije imiyoboro y’amazi yari ishaje.
Minisiteri yavuze ko umuhanda wahawe sosiyete ya Arab Contractors ngo iwuzamure ku rwego rwa kaburimbo, kandi ko yamaze gutumizwa ngo itangire imirimo yihutirwa yo gusana.
Ivomo ; Daily Express .