Noruvege yatangaje aho Uburusiya bwarashaje intwaro idasanzwe yabwo

October 29, 2025
1 min read

Noruvege yatangaje agace nyirizina Uburusiya buherutse kurasamo intwaro kirimbuzi yiswe ‘Burevestnik’ ikoresha ingufu za kirimbuzi kandi ifite ubushobozi bwo kunyura ku bwirinzi bw’ikirere bwose buzwi ku isi .

Ubutasi bwa gisirikare bwa Norvège bwatangaje ko Uburusiya bwagerageje igisasu kirimbuzi cya misile cyitwa Burevestnik, kiraswa kure cyane, mu nyanja ya Barents iri ku mpera ya ruguru y’isi.

Iri gerageza ryabereye mu itsinda ry’ibirwa rya Novaya Zemlya,biri muri Arctica, ahasanzwe hakorerwa ibizamini bya gisirikare by’ubwirinzi n’intwaro zikomeye.

Ku cyumweru, Moscow yari yatangaje ko yagerageje misile 9M730 Burevestnik, izwi muri NATO nka Skyfall — igisasu gikoresha ingufu za kirimbuzi kandi gifite ubushobozi bwo kunyura ku bwirinzi bwose buzwi ku isi.

Nta hantu nyirizina Uburusiya bwari bwatangaje hagomba kubera iri gerageza, ari na yo mpamvu ibihugu by’iburengerazuba byari byabigaragajeho gushidikanya.

Nyamara, Andreas Stensoenes, ukuriye ubutasi bwa gisirikare bwa Norvège, yahamirije ibiro ntaramakuru Reuters ko koko Uburusiya bwakoze igerageza rya Skyfall muri Novaya Zemlya.

Muri videwo yasohowe n’ibiro bye, Perezida Vladimir Putin yagaragaye yambaye impuzankano za gisirikare, avuga ko Burevestnik ari “intwaro y’umwihariko idafitwe n’undi wese ku isi.”

Amashusho yerekanye ko misile yageze ku ntera ya kilometero 14,000, bivuze ko ishobora kugera ahantu hose ku isi itwaye bombe kirimbuzi.

Putin yemeje ko nta bwirinzi bw’ikirere na bumwe bushobora guhagarika iki gisasu, mu gihe ibihugu by’i Burengerazuba, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagaragaje impungenge zikomeye.

Donald Trump ,perezida wa Amerika, yanenze iri gerageza, avuga ko ridakwiriye kandi ko rikwiye gusimbuzwa ibiganiro bigamije kurangiza intambara muri Ukraine.

Trump yagize ati: “Ukwiye kurangiza intambara aho kugerageza za misile. Ntabwo ari umukino; abantu barimo gupfa kandi isi irimo gutakaza umutekano.”

Abasesenguzi bavuga ko Burevestnik ari intwaro irenze kuba iya gisirikare, ahubwo ikaba umuvuno wa politiki ushobora kugaragaza imbaraga nshya z’Uburusiya muri gahunda y’intwaro kirimbuzi.

Nta byinshi bizwi ku buryo iyi misile ikora, uretse ko ikoresha inkabuzo nto ya kirimbuzi (nuclear mini-reactor) itera impungenge ku bidukikije.

Ivomo ; Reuters na AFP.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Burundi : Uwaherukaga gutandukana n’umugabo we yishwe by’amaherere

Next Story

Uganda : Imvura idasanzwe yangije ikiraro mu buryo bukomeye

Latest from Hanze

Go toTop