Yishe umugore we n’abana be batatu kugirango abakize Isi igeze ku mpera

October 28, 2025
1 min read

Umugabo w’imyaka 50 y’amavuko yishe umugore we n’abana be batatu adasize n’imbwa ye ubwo bari bagiye mu biruhuko ;abajijwe icyabimuteye asubija ko yashakaga kubakiza ibigeragezo by’isi igeze mu marembera.

Ibi byabereye mu gace kitwa Celebration muri leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho uyu muryango wari ufite inzu yo kuruhukiramo.

Nk’uko  ikinyamakuru PEOPLE dukesha iyi nkuru cyabitangaje, Todt yishe umugore we Megan w’imyaka 42, abana babo batatu Aleksander w’imyaka 13, Tyler w’imyaka 11, na Zoe w’imyaka 4 ndetse n’imbwa yabo Breezy mu Ukuboza 2019.

Ku itariki ya 13 Mutarama 2020, abakozi bo muri Minisiteri y’Ubuzima (HHS) binjiye muri iyo nzu bashaka kumuta muri yombi ku byaha by’uburiganya mu buvuzi yakekwagaho, ariko basanga ibintu biteye ubwoba: imirambo y’umuryango yose yari imaze kwangirika bikomeye.

Nk’uko abapolisi batatu babivuze mu buhamya bahaye iki kinyamakuru, Todt yarababonye ahita ajya mu gisenge k’inzu ariko ari nako azenguruka imbere mu nzu.

Bahise bashaka uburenganzira bwo kujya kumusanganira kugirango atabacika ,bamaze kubona uruhushya rwo kwinjira, basanze imirambo ya Megan n’abana bari mu cyumba cy’ababyeyi, Zoe ari ku mpera y’igitanda munsi y’amaguru ya nyina, abandi bari ku gitanda cyari ku ruhande.

Raporo y’impuguke mu iperereza mu Karere ka Orange yagaragaje ko Todt yabanje guha umugore n’abana be imiti yo mu bwoko bwa Benadryl mbere yo kubica akoresheje icyuma.

Muri iyi raporo hanagaragaramo ko abana bashobora kuba baranyonzwe cyangwa bagahotorwa, ariko kubera imibiri yangiritse cyane yabujije kumenya neza icyabishe.

Mu ibazwa rya mbere, Todt yemeye icyaha avuga ko yashakaga gukiza umuryango we isi iri ku rugero rw’iherezo. Nyuma yaje guhindura imvugo avuga ko umugore we ari we wishe abana maze nawe akiyahura, we akaza kubifatirwamo atabizi neza.

Ubuhamya bwatanzwe mu rukiko bwerekanye ko Todt yari afite ibibazo bikomeye by’amafaranga  ko yarimo yishyuza inshuro nyinshi amafaranga y’ubwishingizi atari yarazigamye, kandi yari afite amadeni arenze ibihumbi 90 by’amadolari.

Nyiri inzu bari batuyemo yari yaranamwandikiye urukiko asaba ko birukanwa kubera kudatanga ubukode busaga $5,000.

Mu gihe benshi mu baturanyi bavuga ko Todt yari umuntu wicisha bugufi kandi ukunda umuryango we, inzego z’umutekano zavuze ko ibikorwa bye bigaragaza ihinduka ry’ubwonko n’ihahamuka ry’umuntu wabuze icyizere mu buzima.

Ivomo ; People .com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ibara mu Bufaransa, Umunyarwanda aravugwaho kwica umugore

Next Story

Umugabo wakoraga mu gikoni cya resitora yafashwe yihagarika mu biribwa by’abakiriya

Latest from Hanze

Go toTop