Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje uko ba Jenerali bo mu gisirikare cya DRC bavuga indimi ebyiri ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Yagaragaje ko umwe akavuga ko utagihari, undi akemeza ko AFC/M23 yawubujije kumanika amaboko. U Rwanda na Congo bimaze iminsi biri mu biganiro bigamije kurandura uyu mutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 30 mu mashyamba ya Congo, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi biganiro bishingiye ku masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C ku wa 27 Kamena 2025, hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano arimo ingingo zisaba kurandura FDLR, kandi kuva icyo gihe habaye inama eshatu z’urwego ruhuriweho rw’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano. Indi nama izabera i Washington ku wa 19–20 Ugushyingo 2025, kugira ngo harebwe intambwe imaze guterwa muri gahunda yo kurandura FDLR.
Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, aherutse gutangaza ko abarwanyi ba FDLR bari bamaze kwemera gushyira intwaro hasi, ariko ko babuzwa kubikora n’imitwe ya AFC/M23 ibarwanya.
Ati: “Abandi ni bo bari kubabuza kurambika intwaro. Uyu munsi twakwibaza aho FDLR bari. Bari mu bice bigenzurwa n’u Rwanda, AFC/M23, muri Teritwari ya Rutshuru. Bashaka kurambika intwaro ariko bari kubuzwa kubikora.”
Ariko mu nama yabereye i Washington, y’urwego ruhuriweho rw’umutekano (JSCM), intumwa za Congo ziyobowe na Gen. Patrick Sasa Nzita zavuze ibinyuranye, zemeza ko FDLR “itabaho” ko ahubwo ari “ibyahimbwe n’u Rwanda” ngo rutere Congo.
Amb. Nduhungirehe yanditse kuri X ko ibyo byagaragaye mu gihe nyirubwite, Gen. Sasa Nzita, yari yanze kwemera gahunda ihuriweho yo gusenya FDLR (CONOPS) ndetse n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington.
Ati:“Kuri we, ntiyari kwemeza CONOPS ndetse ntiyari gusinya amasezerano y’amahoro y’i Washington.”
Yakomeje agira ati: “Ese leta ya Congo izahagarika ryari ibi byo kunyuranya no gukoresha amayeri yo gusunika igihe? Izahagarika ryari iyi mikino iteye isoni maze yiyemeze guhashya abambari bayo FDLR, yanarengejeho ikabashyira mu gisirikare cyayo?”
U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko rutewe impungenge na FDLR, kandi ko rutazigera rukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe uyu mutwe utaracibwa burundu.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru ku wa 4 Nyakanga 2025, yabajijwe icyo u Rwanda ruzakora mu gihe Congo yaba idashaka gusenya FDLR.
Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa, u Rwanda ruzakomeza guhangana na yo uko rusanzwe rukora.
Ati: “Ikibazo cya FDLR nikiramuka kidakemuwe kandi twarashyizeho uburyo bwo guhangana na yo mu masezerano, ibyo bizaba bivuze ko FDLR izakomeza kubaho. Ni ikibazo kizakomeza kubaho kandi u Rwanda ruzakomeza gukora icyo rukwiriye gukora mu gihe FDLR iri hafi n’imipaka yacu. Nta bufindo bushobora gukoreshwa, ahubwo igikenewe ni ugukora icyo ukwiriye gukora mu gukemura ikibazo.”