Trump yaciye amarenga ya manda ya gatatu

October 28, 2025
1 min read

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ari mu ndege ya Air Force One mu rugendo rwerekeza mu Buyapani, Trump yavuze ko yakwishimira kongera kwiyamamaza kugira ngo atorerwe manda ya gatatu n’ubwo Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rimwemerera manda ebyiri gusa.

Trump yabivuze ubwo yari abajijwe niba adatekereza ko mu 2028 azongera guhatanira kuyobora igihugu, ati “Nakwishimira kubikora. Imibare yanjye ntisanzwe. Irahambaye.”

Abajijwe niba ashobora kuzajya mu nkiko agatanga ikirego asaba kwemererwa kuzahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, yagize ati “Ntabwo nigeze mbitekerezaho.”

Yakomeje agira ati “Dufite abantu beza, ndabizi, ariko nagize amajwi meza mu mateka.”

Abajijwe abantu atekereza ko bazahagararira ishyaka ry’Aba-Républicain mu matora yo mu 2028, Trump yavuze bamwe mu bari mu butegetsi bwe.

Ati “Dufite abantu bakomeye. Ntabwo nshaka kubyinjiramo, ariko umwe muri bo ahagaze hano. Dufite JD, birumvikana Visi Perezida ni umuntu ukomeye. Marco na we ni uko.”

Aha yavugaga JD Vance, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Karongi: Mu mezi 10 abarenga 60 batawe muri yombi kubera uruhare bagize muri Jenoside

Next Story

Ibyo ukwiriye kwitaho bigira wowe n’umukunzi wawe agati k’inkubirane

Latest from Hanze

Go toTop