Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwatangaje ko mu mezi 10 ashize ku bufatanye n’izindi nzego bumaze gufata abarenga 60 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari baratorotse ubutabera.
Mu gihe cy’Inkiko Gacaca hari ababuranyi banekaga amakuru bakamenya ko izo nkiko zabahamije ibyaha ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagahita bimuka aho batuye bakajya gutura ahandi.
Kuva muri Mutarama 2025, ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bufatanyije n’inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Polisi y’u Rwanda n’Umuryango IBUKA, bashyize imbaraga mu gushakisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batorotse ubutabera nyuma yo gukatirwa n’inkiko Gacaca.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Umuhoza Pascasie, yavuze ko mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Akarere kahurije hamwe abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi barangije ibihano bagataha.
Ati “Hari abarangiza ibihano bagataha bumva ko bavuyemo ideni ry’ibyo bakoze kandi mu by’ukuri nta kiguzi, nta n’ingurane umuntu yabona yo kwica umuntu. Habaho rero kubategura kugira ngo bumve ko nubwo bumva nta deni bagifiye igihugu ahubwo barifite rinini, kuko uruhare rwabo ni ndasimburwa mu komora imitima bakomerekeje.”
Umuhoza yavuze ko ikindi cyakozwe mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ari ugushakisha abakatiwe n’inkiko Gacaca batorotse ubutabera.
Ati “Tumaze gufata abagera kuri 60, hari n’abandi bagishakishwa, hirya no hino mu gihugu kandi ku bufatanye n’izindi nzego turizera ko bazakomeza gufatwa.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi akaba na Perezida wa IBUKA muri aka karere, Ngarambe Vedaste, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye habarurwa abarenga ibihumbi 300 bahamijwe ibyaha kubera uruhare bagize muri Jenoside.
Ati “Hari abafashwe barafungwa, barimo n’abarangije ibihano kuri ubu batashye ariko hari n’abatorotse. Ntabwo twamenya umubare w’abasigaye batarafatwa ariko turashimira abaturage kuduha amakuru y’abo bazi tukabashakisha bagafatwa.”
Ngarambe avuga ko mu bo bamaze gufata abenshi ari abari baratorokeye mu turere twa Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, gusa ngo hari n’abafatirwa mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ati “Mfite n’igitekerezo maranye iminsi cy’uko Ngoma na Kirehe bazadukorera urutonde rw’abagiye kuhatura baturutse ku Kibuye natwe tugakora urutonde rw’abaje gutura ku Kibuye baturutse muri biriya bice, tukagurana izo ntonde hakagenzurwa ko nta ruhare bagize muri Jenoside.”