Regina Daniels wakinanye na Alliah Cool muri The Waiter, yarikoroje kubera inzu yaguze

October 28, 2025
1 min read

Regina Daniels wakinanye na Alliah Cool muri filime yitwa ‘The Waiter’ ya AY Comedian, yarikoroje muri Nigeria kubera inzu yaguze nyuma yo gutandukana n’umugabo we wigeze no kuba umusenateri bari bamaze igihe babana.

Uyu mugore ufite abana babiri yabyaranye n’uyu mugabo umurusha imyaka 39, asanzwe ari icyamamare muri sinema ya Nigeria by’umwihariko akaba yarakinnye muri ‘The waiter’ yitwa Idara akaba umukozi wa hoteli yari yashimutiwemo abayobozi ufatanya na mugenzi we uba yitwa Akpos ariko amazina ye nyayo akaba Ayo Makun, mu gushashya ibyihebe biba byashimuse abayobozi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko yaguze inzu nziza muri Nigeria, ati “Ndi umwamikazi mu nzu yanjye […] Ibi uretse kubyikorera nabikoreye n’umuryango wanjye.”

Mu 2019 uyu mukobwa yakundanye n’umugabo wigwijeho amafaranga Chinedu Munir Nwoko wamenyekanye nka Ned Nwoko akaba yarigeze no kuba umu senateri muri Nigeria. Iki gihe uyu mukobwa wari ufite imyaka 19, byamugize umugore wa gatandatu w’uyu mugabo wari ufite imyaka 58 y’amavuko.

Mu 2020 yaje kwibaruka imfura ye n’uyu mugabo ndetse mu 2022 babyarana umwana wa kabiri. Icyakora guhera muri Gashyantare 2025 amakuru yari yatangiye kuvuga ko aba bombi batandukanye nubwo batigeze babivugaho. Ibi byatijwe umurindi no kuba uyu mugore yarasibye konti ye ya Instagram aza kuyisubizaho yaramaze gukuraho izina ry’umugabo.

Ku rundi ruhande hari amakuru yavugaga ko batandukanyijwe n’uko uyu mugabo yari amaze iminsi abanye neza n’undi mukinnyi wa sinema Chika Ike byanakunze kuvugwa ko yamugize umugore wa karindwi icyakora birangira babihakanye.

Icyakora nubwo bari bamaze igihe bashyamirana, byabaye bibi mu minsi ishize ubwo uyu mugore yashinjaga umugabo we kumuhohotera agahita yahukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye umushinga w’indangamuntu koranabuhanga

Next Story

Nyir’uruganda rukora ‘Be One Gin’ yatawe muri yombi

Latest from Imyidagaduro

Go toTop