Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye umushinga w’indangamuntu koranabuhanga

October 27, 2025
1 min read

Ni umushinga uzatwara arenga miliyari 100 Frw, uteganyijwe gutangira ku wa Kabiri tariki 28 Ukwakira 2025. Uyu mushinga uzatuma abanyarwanda bose, harimo n’abana ndetse n’abanyamahanga batagira igihugu batuye mu Rwanda, bahabwa indangamuntu ikubiyemo amakuru yisumbuyeho ku yari asanzwe, harimo n’ibimenyetso ndangamiterere.

Inzego za Leta zishinzwe iki gikorwa zivuga ko indangamuntu koranabuhanga izihutisha imitangire ya serivisi kandi ikorohereza abaturage kubona amakuru yabo igihe bashaka serivisi. Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Innovation, Paula Ingabire, yasobanuye ko indangamuntu koranabuhanga itazajya isaba ko uyigendana, ahubwo umuntu azaba afite kode cyangwa amakuru ari kuri telefoni igendanwa.

Hari uburyo butatu bwo kubona amakuru igihe indangamuntu itabashije kuboneka, harimo gutanga ibyo bikumwe cyangwa gufotora umuntu. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yavuze ko iyi ndangamuntu izafasha umuturage kugera ku isonga mu kubona serivisi, kandi ikamufasha mu rugendo rwo kwiteza imbere.

Minisitiri Ingabire yasobanuye ko abana bavutse bazahabwa indangamuntu koranabuhanga, aho ku myaka 0-5 hafatwa ifoto gusa, hanyuma ku myaka 5 hakazafatwa ibimenyetso byose by’irangamiterere. Serivisi y’indangamuntu koranabuhanga izajya ku rubuga rwa Irembo ku itariki 10 Ugushyingo 2025, ku buryo umuturage wese, yaba ari mu gihugu cyangwa muri Diyasipora, ashobora kwemeza amakuru ye, amakuru y’umuryango we, uwo bashakanye n’abana be, ndetse agatanga ibimenyetso by’irangamiterere.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abanyarwanda gutanga amakuru y’ukuri kandi yuzuye, kugira ngo umwirondoro wabo ube wuzuye kandi ukore neza. Guverinoma izatangirira ku turere two mu Ntara y’Amajyepfo: Huye, Gisagara na Nyanza, aho abaturage bazatanga amakuru azashyirwa mu ndangamuntu koranabuhanga.

Uyu mushinga ni intambwe ikomeye mu guteza imbere ikoranabuhanga mu gucunga neza umwirondoro w’abaturage no koroshya itangwa rya serivisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

U Rwanda rufite ikibazo cyo kubura ibigize umurage warwo

Next Story

Regina Daniels wakinanye na Alliah Cool muri The Waiter, yarikoroje kubera inzu yaguze

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop