Inteko y’Umuco yatangaje ko u Rwanda rugifite ikibazo gikomeye cyo kubura bimwe mu bigize umurage warwo byasahuwe n’Abakoloni b’Abadage n’Ababiligi, bityo bikaba bikimurikwa mu ngoro z’amahanga kugeza n’uyu munsi.
Bivugwa ko muri uwo murage harimo ubitswe mu majwi n’amashusho, imigogo y’abami, n’uduhanga tw’Abanyarwanda twatwawe icyo gihe, tukaba tukiri mu ngoro ndangamurage y’Abadage cyangwa mu Nzibutso z’Amateka y’u Rwanda, n’ibindi.
Mu gihe u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kubungabunga umurage ushingiye ku majwi n’amashusho ku wa 27 Ukwakira 2025, Intebe y’Inteko Amb. Masozera Robert yavuze ko hari bike mu byo ibyo bihugu byagaruriye u Rwanda. Yavuze ko hakiri urugendo rurerure rwo kubona umurage wose w’u Rwanda kuko 90% byawo biri mu bihugu by’amahanga.
Inteko y’Umuco, ifite inshingano zo kubungabunga umurage w’amateka y’u Rwanda, itangaza ko ibitse umurage w’indirimbo 4095 hamwe na filime mbarankuru (films documentaire) zigera kuri 20. Amb. Masozera yavuze ko nubwo bafite ibyo mu bubiko bwabo, biracyari bike ugereranyije n’umurage wose.
Ibintu byinshi byakuwe mu Rwanda byasubijwe cyangwa byoherejwe mu bihugu byabikolonije, cyane cyane u Bubiligi, kandi hari ibyarokotse birimo amafoto n’indirimbo ziri mu majwi, ariko umurage munini ukaba uri hanze.
Amb. Masozera yakomeje asaba Abanyarwanda bose bafite umurage w’amajwi n’amashusho kuwurinda kwangirika no kuwuzana mu bubiko bw’Igihugu kugira ngo ubikwe neza. Yagize ati ko ibikoresho byose byakoreshejwe mu guhererekanya indirimbo cyangwa amajwi ya kera bishobora kubikwa mu buryo bwizewe mu nyungu z’Abanyarwanda bose.
Yongeyeho ko ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco bushobora guhugura umuntu uwo ari we wese utabasha kuwuzana mu bubiko kugira ngo ubikwe neza.
Uretse umurage uri mu mahanga, Amb. Masozera yanavuze ko hari n’undi wangiritse burundu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kugira ngo umurage w’amajwi, amashusho, n’inyandiko ubungabungwe neza, ubu bisigaye bibikwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, hagamijwe kurushaho kuwurinda no kurusigasira kugira ngo bizafashe Abanyarwanda bazabaho mu binyejana bizaza kumenya amateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda bo hambere.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Umurage w’Amajwi n’Amashusho mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya gatanu ku nsanganyamatsiko igira iti “Umurage uri mu majwi n’amashusho, umuyoboro w’umuco n’amateka by’Abanyarwanda.”