Komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa ya Zimbabwe ihagarariye Repubulika ya Zimbabwe yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’Urwego rw’Umuvunyi w’u Rwanda, agamije kwagura imikoranire hagati y’izi nzego zombi n’ibihugu byazo.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere, tariki 27 Ukwakira 2025, ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda, mu rwego rwo guhuza imbaraga mu rugamba rwo kurwanya no guhashya ruswa.
Madamu Nirere Madeleine, Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, yavuze ko aya ari intambwe ishimishije mu gushimangira ubufatanye n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Zimbabwe, kandi ari inzira ikomeye mu kunoza umubano w’inzego zombi. Yavuze ko iki gikorwa kigaragaza ubushake bwo guhangana n’ingaruka z’ibyaha bya ruswa, kwimakaza indangagaciro z’ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, bityo bigafasha mu miyoborere myiza no mu iterambere rirambye mu bihugu byombi.
Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Kurwanya Ruswa muri Zimbabwe, Hon. Michael Reza, yashimye isinywa ry’aya masezerano avuga ko bigaragaza gukomeza imikoranire myiza n’umubano ibihugu byombi bisanganywe.
Yavuze ko aya masezerano azafasha mu bufatanye mu bijyanye n’ubushakashatsi no guhugura abakozi, koherezanya abakozi kugira ngo basangire ubunararibonye, gusangizanya amakuru ku bikorwa n’ingamba zo kurwanya ruswa, gukora isesengura ku byaha bya ruswa bihuriweho, ndetse no gufashanya mu bijyanye n’imiyoborere n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga (ICT) hagamijwe gushimangira imbaraga n’ubunyamwuga by’inzego zombi.
Amasezerano yasinywe agomba gutangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 30 uhereye igihe yashyiriweho umukono, akaba afite igihe cy’imyaka 5 gishobora no kongerwa. Raporo ngarukamwaka y’Umuryango Transparency International yasohotse ku wa 11 Gashyantare 2025 yerekanye ko u Rwanda ruza ku mwanya wa 43 ku Isi mu kurwanya ruswa, rufite amanota 57%.
Iyi raporo yagaragaje ko amanota y’u Rwanda mu kurwanya ruswa yiyongereyeho 4% mu mwaka wa 2024, ari yo manota menshi mu mateka yarwo, avuye kuri 53% mu 2023. Ku Mugabane wa Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatatu, rukurikiwe na Seychelles ifite amanota 72% na Cap Vert ku mwanya wa kabiri ifite amanota 62%.
Ku rwego rw’Isi, igihugu cya mbere mu kurwanya ruswa ni Danmark n’amanota 90%, ikakurikirwa na Finland ifite amanota 88%. Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere, rukurikirwa na Tanzania ifite amanota 41%, Kenya 32%, Uganda 26%, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo 20%, naho u Burundi 17%. U Rwanda rufite intego yo kuba rwaciye ruswa burundu mu 2050.
U Rwanda na Zimbabwe bifitanye umubano mwiza, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye yasinywe muri Kanama 2025 mu nzego z’ubuzima, urubyiruko, polisi, ingufu, ubucuruzi, uburezi n’itumanaho. Ibihugu byashyizeho za ambasade i Harare n’i Kigali mu 2019 kugira ngo birusheho kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye. Aya masezerano mashya y’ubufatanye mu kurwanya ruswa akomeza gushimangira uyu mubano n’imikoranire y’inzego z’ibihugu byombi.
