Mu mujyi wa Salta muri Argentine hakwirakwiye inkuru idasanzwe y’umugore uri mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko, washakanye n’umugabo ukora akazi ko gutwara abagenzi muri taxi voiture.
Tariki ya 25 Ukwakira 2025, uyu mugore yacunze umugabo we atamureba, yinjira mu mwanya wahariwe imizigo (boot) muri taxi umugabo we akoresha mu kazi ka buri munsi, afite intego imwe rukumbi.
Nk’ibisanzwe, umugabo yinjiye muri iyi modoka y’umutuku ajya mu kazi, ariko atazi ibanga riri muri boot ye. Iyo aba yateganyije gukoreramo ibara, nta kabuza yari guseba.
Mu bihugu byinshi, abapolisi ntiborohera abatwara ibinyabiziga basinze. Mu bikoresho baba bafite, harimo ibipima umusemburo abashoferi baba bafashe, kandi baba biteguye gutanga ibihano.
Ubwo uyu mushoferi yari ageze mu rugendo hagati muri Salta, ajyanye abagenzi aho bari bamubwiye, umupolisi yaramuhagaritse, asanga atwaye imodoka yasinze.
Umupolisi yaketse ko umushoferi ashobora kuba yakoze andi makosa, amutegeka gufungura ‘boot’. Mu kuyifungura asanga haryamyemo umugore ukiri muto, aramubaza ati: “Uriya ni nde urimo?”, umushoferi asubiza ati: “Ni umugore wanjye.”
Igisubizo cy’uyu mugabo nticyanyuze umupolisi kuko yaketse ko yaba ari kumubeshya. Ni bwo yafashe icyemezo cyo kwibariza umugore impamvu ari muri ‘boot’ y’imodoka.
Uyu mugore yarasubije ati: “Nanekaga umugabo wanjye. Nashakaga kureba niba anca inyuma mu gihe ari mu kazi.”
Umupolisi yaguye mu kantu, abaza uyu mugabo niba atekereza ko umugore avugisha ukuri, arabimuhamiriza ati: “Yatekereje ko ngiye kureba undi mugore, rero yashakaga kumenya ibyo ndaba ndimo nijoro.”
Uwo munsi warangiye nabi kuri uyu mugabo kuko umupolisi yamwambitse amapingu, amuziza ko yatwaye imodoka yasinze, akanatwara abagenzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ku mpamvu yatumye uyu mugore ajya muri boot, Polisi ntiyanyuzwe kuko yatangiye iperereza kugira ngo imenye niba ari we wafashe icyemezo cyo kwijyanamo.
