Umubyeyi wa P Diddy uzwi nka Janice Combs ufite imyaka 84 yarumiwe ubwo yageraga mu rukiko kugira ngo bumve ibirego umuhungu we aregwa birenga 120.
Uyu mukecuru usheshe akanguhe yari yambaye indebakure zimufasha kubona n’ikote ry’ubwoya ari kumwe n’umufata ukuboko amusindagiza igihe banjiraga mu Rukiko.
Yasohotse mu modoka yirabura areba hasi kubera urusaku rw’imbaga nyamwinshi yari yateraniye hanze y’aho hantu P Diddy w’imyaka 54 yiteguraga kuburanira.
Umugabo umwe mubari baraho yateye hejuru ati ‘ Janice, umuhungu wawe ni inyamaswa, kandi akwiye gufungwa’.
Ndetse abakobwa b’impanga ba Diddy kuri ubu bujuje imyaka 17 nabo bari baje bafatanye akaboko ubwo binjiraga mu cyumba cyagombaga kuberamo urubanza.
Jessie James na D’Lil Star abakobwa ba Diddy bararuciye bararumira ubwo bagiraga icyo babazwa ku iburana rya se.
Abakobwa ba Diddy bari bafatanye akaboko bombi igihe binjiraga mu cyumba cy’iburanisha hasigaye iminota mike ngo urubanza rutangire.
Sean ‘Diddy’ arashinjwa ibyaha birenga 120 harimo ihohoterwa rishingiye ku igitsina akaba yaratawe muri yombi kuya 16 Nzeri.
Kuva uyu muraperi atabwa muri yombi abantu barenga 120 bafunguye ibirego bimushija gusa byose arabihakana ahubwo agasaba ko urubanza rwe rwaburanishwa vuba na bwangu.
Janice mama wa Combs yavuze ati :”kureba Isi itera urwenya ndetse iseka umuhungu wange ni ibintu ntashobora kuzibagirwa”.
Ati:”Birababaje rwose kubona Isi ihinduka umuhungu wanjye vuba na bwangu kubera ibinyoma n’ibitekerezo bitari byo”.
Yavuze ko ‘ kimwe n’abantu bose, umuhngu we agomba kugira umunsi agezwa mu Rukiko, agasangiza abandi uruhande rwe, kandi akerekana ko ari umwere.’
Ubushinjacyaha bwatangaje ko mu gihe cyo gusaka mu ngo za Combs mu ntangiriro z’uyu mwaka, abashinzwe umutekano bafashe ibiyobyabwenge, amashusho y’urukozasoni ndetse n’ibindi bitandukanye.
Bavuze ko bafashe amasasu ndetse n’imbunda, harimo izo mu bwoko bwa AR-15 mu cyumba cye cyo kuraramo giherereye I Miami.