Umwami Charles III w’u Bwongereza agiye kwitabira ku nshuro ya mbere igikorwa cyahariwe ku mugaragaro abaryamana bahuje ibitsina n’abihindura ibitsina aho azatangiza urwibutso rwiswe The Open Letter, rugenewe kuzirikana abasirikare babarizwaga muri uyu muryango n’ababayeho bahohoterwaga n’amategeko y’igihe cyashize.
Kuva kera kugeza mu mwaka wa 2000, kuba umusirikare w’umutinganyi byafatwaga nk’icyaha gikomeye mu ngabo z’u Bwongereza. Abari muri iryo tsinda bahanishwaga ibihano bikomeye birimo guhagarikwa ku kazi, gufungwa no gukorwaho iperereza ridasanzwe, ndetse abandi bakabura uburenganzira bwabo mu buzima busanzwe.
Urwibutso Umwami Charles azatangiza rugenewe abantu bose bo mu muryango wa LGBT+ babarizwa mu ngabo z’u Bwongereza muri iki gihe, ndetse rugamije no kwibuka abababaye mu bihe by’itegeko ryabakurikiranye, rikababuza amahirwe angana n’ay’abandi.
Abasirikare bahoze mu ngabo bavuga ko uru rwibutso ari iherezo ry’urugendo rwo kurwana no gusaba ubutabera, nyuma y’imyaka myinshi baharanira ivanwaho ry’iryo tegeko no gusaba Leta kubashumbusha ibyo bahuye na byo.
Uru rwibutso rurimo amagambo yavuye mu nyandiko z’abantu bakorewe ivangura, zigeze gukoreshwa nk’ibimenyetso bibashinja kuba baryamana bahuje ibitsina. Iyi nyubako ni imwe mu bitekerezo 49 byasabwe na raporo ya “Etherton Review”, iperereza ryigenga ryakozwe ku busabe bwa Leta y’u Bwongereza ku buryo abahoze mu ngabo bo muri LGBT+ bavugwagaho guhohoterwa no kwirukanwa.
Iyo raporo yakozwe na nyakwigendera Lord Etherton, wemeje ko yabonye ibimenyetso “biteye ubwoba” bigaragaza umuco w’irondaruhu, ihohoterwa no guhozwa ku nkeke byakorwaga ku basirikare bakekwagaho kuba abatinganyi. Mu buhamya burambuye bugaragara muri iyo raporo harimo ubwa Pádraigín Ní Rághillíg, w’imyaka 69, winjiye mu gisirikare cy’abagore (Women’s Royal Air Force) mu 1976.
Yavuze ko ubwo yatangiraga kumenya ko akunda abagore, yaje gufatwa asomana n’umugore wo mu ngabo zirwanira mu nyanja (Women’s Royal Navy), bituma asezererwa ku kazi nyuma y’imyaka hafi icumi mu gisirikare.
Yavuze ko yakozweho iperereza riremereye, abazwa ibibazo byimbitse ku buzima bwe bw’imibonano mpuzabitsina, ashinjwa ibinyoma, ndetse ashyirwaho igitutu ngo avuge amazina y’abandi batinganyi bari mu ngabo. Yongeyeho ko ubwo yari ategereje gusubizwa mu Bwongereza, yafashwe ku ngufu n’umusirikare w’umugabo ushaka kumuhindura, ati:
“Yankoraga ku mabere, agerageza kwinjiza ukuboko mu ipantaro yanjye, ambwira ngo ‘ndakwereka uko abagabo babigenza’. Hari n’amakuru y’uko abandi basirikare bari bahawe amafaranga ngo batanguranwe kumfata ngo ‘bansubize mu murongo”.
Raporo ya Etherton igaragaza ko hari abandi basirikare benshi bari muri LGBT+ bafashwe ku ngufu cyangwa bahohotewe ubwo bageragezaga kugaragaza abo bari bo. Abasirikare bahuye n’ingaruka z’iryo tegeko bemerewe gusaba indishyi zigera kuri £70,000, mu rwego rwo gusubizwa agaciro kabo. Gibson yavuze ko yizera ko uru rwibutso ruzatera ishema n’icyizere abandi batigeze bagaragaza ibibazo byabo, bakazisanzura bakabona uko basaba ubutabera.
Leta y’u Bwongereza ivuga ko ibabajwe cyane n’akarengane abahoze mu ngabo bahuye nako, kandi ko ibyo banyuzemo bidahuye n’agaciro n’imyitwarire y’iki gihe igamije kwinjiza bose mu ngabo z’igihugu.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo yavuze ko bashimira ubutwari bw’abatinyutse bakavuga ubuhamya bwabo, kandi ko bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo buri muntu uri mu ngabo yumve ko yubashywe, yitaweho kandi afite amahirwe yo gutera imbere mu kazi no mu buzima busanzwe.