“Ntabwo turi muri Kiliziya bakubwira ngo ugukubise umusaya w’ibumoso utege n’uw’iburyo” ! Gen Ekenge

October 26, 2025
by

Gen Sylvain Ekenge  usanzwe ari umuvugizi w’Igisirikare cya Congo, yashinje AFC/M23 kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, ingabo za leta ngo icyo gikora ni ukwirwanaho.

Ihuriro rya AFC ribarizwamo M23 naryo riherutse gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru i Goma, ivuga ko igihe kigeze igakomeza urugendo rugana i Kinshasa mu gihe leta ya Congo itahagarika ibitero by’indege na drone ku baturage b’abasivile.

Gen Sylvain Ekenge mu kiganiro yahaye Radio y’Abadage (DW), avuga ko batazakomeza kurebera. Asubiza ku birego bya AFC/M23 ivuga ko itazakomeza kurebera ibitero by’ingabo za Congo, FARDC, Ekenge yavuze ko bo bubahiriza ibiri mu masezerano y’amahoro. Ati:

“Tubyubahiriza uko byakabaye. Kenshi ni AFC/M23 yica agahenge ko guhagarika imirwano. Nabivuze kenshi”. Ku birego bya AFC/M23 ishinja ingabo za Congo kurasa n’indege na drone ku baturage, Ekenge ntabwo abihakana, asubiza avuga ko batari mu Kiliziya. Yagize ati:

“Ariko ntabwo turi muri Kiliziya. Ni muri Kiliziya bakubwira ko nihagira ugukubita urushyi ku musaya w’ibumoso, muzanamuha itama ry’iburyo. Ntabwo twakomeza kurebera igihe cyose ibitero, n’ubushotoranyi ntacyo tubikozeho”.

Gen Ekenge akomeza agira ati:“Bavuga ko tubarasa amabombe, nibo badushotoye, natwe tugira icyo dukora. Ntabwo tuzabareka ngo bakore icyo bashaka. Ni ukuvuga ko ushaka amahoro cyangwa utayashaka”.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo yemeza ko FDLR yumvise ubusabe bw’icyo gisirikare bwo gushyira intwaro hasi, ndetse ngo biyemeje kujya muri MONUSCO. Gusa, ngo ibice bya Rutshuru barimo hagenzurwa na AFC/M23 kandi ngo yanze ko bashyira intwaro hasi.

Nubwo Ekenge avuga ibi hamaze iminsi hagaragara kwisuganya kwa FARDC n’imitwe ikorana na yo irimo FDLR bavuga ko bashaka kubohora Goma bakagera no mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Rufonsina n’umugabo we bibarutse ubuheta

Next Story

Karongi: Umusore afungiye gukubita uwo biteguraga kurushinga amuziza ko atamuhaye amabati

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop