Umukinnyi wa Filime Nyarwanda uzwi nka Rufonsina n’umugabo we bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umwana wa Kabiri.
Uwimpundu Sandrine [Rufonsina] yibyariye umwana we wa Kabiri ku Bitari bya CHUK ku wa Gatandatu Tariki 25 Ukwakira, 2025.
Nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa Rufonsina, yagiye ku mbuga Nkoranyambaga ze ashimira Imana yamumuhaye ikanamukura ku iseta.
Mu magambo make yifashishije ikiganza cy’umwana we yanditse ati:”Thank You God”. Ugenekereje akaba ari nko gushimira Imana agira ati:”Wakoze Mana”.
Rufonsina asanzwe afite umwana mukuru w’imyaka 10 yabyaranye n’umugabo bamaranye imyaka 12.
Uwo mwana avutse nyuma y’aho mu Ntangiriro z’umwaka wa 2025 aribwo inshuti ze zamukoreye ibirori bizwi nka ‘Baby Shower’, bamwifuriza kuzibaruka neza.
Muri ibyo birori harimo inshuti ze ziganjemo abagore barimo n’umunyamakuru Anitha Pendo ukorera ikinyamakuru cya KISS Fm nyuma yo kuva kuri RBA.
Muri 2025 kandi nibwo Uwimpundu Sandrine [Rufonsina], yambitswe impeta y’urukundo n’umugabo we,ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko aba ari nabwo ahishura ko yitegura kwibaruka.


