Hailey Bieber w’imyaka 38 y’amavuko yatangaje ibyo ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru ukora kuri Podcast yitwa ‘In Your Dreams’, aho yasobanuye byinshi ku ndoto afite zo kubyarana na Justin Bieber abana benshi.
Hailey yagaragaje ko yifuza abana benshi kuri Justin Bieber kandi mu mezi make.
Hailey yaherukaga gutangariza Vogue ko ibibazo yari afitanye na Justin Bieber byarangiye ko uyu bameranye neza.
Hailey ati:”Ndabizi neza nkeneye abana barenze umwe hamwe na Justin Bieber kuko iteka nahoraga ntekereza ko nzaba umubyeyi w’abana. Kuva nkiri muto, niyumvagamo kuzaba umubyeyi w’abana”.
Hailey yatangaje ko atigeze atinya kuba umubyeyi icyakora agaragaza ko byagiye bimugora kubera inshingano nyinshi.
Yashimiye Justin Bieber agaragaza ko ari umubyeyi mwiza uhora iruhande abana kandi akabitaho. Ati:”Iteka aba ahari , ni umubyeyi mwiza”.