Perezida Trump agiye guhura na Xi Jinping w’u Bushinwa

October 24, 2025
by

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, Karoline Leavitt, yatangaje ko Perezida Donald Trump mu rugendo azagirira muri Aziya mu cyumweru gitaha, azahura na mugenzi we w’u Bushinwa Xi Jinping.

Trump azagirira urugendo muri Malaysia na Korea y’Epfo aho azahura na Xi ku wa 30 Ukwakira 2025 mu nama yiga ku bukungu bw’ibihugu byo muri Aziya n’ibirwa bya Pacific ‘APEC’.

Iri tangazo rije mu gihe ibi bihugu byombi bikiri mu ntambara y’ubucuruzi. Mu Cyumweru gishize, Trump yavuze ko ashobora kongera umusoro ukagera ku 100% ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa bikazatangira mu Ugushyingo 2025.

Ku wa 22 Ukwakira 2025, Trump yavuze ko we na Xi bazagirana amasezerano arebana n’ubucuruzi n’ingufu za nucléaire. Yongeyeho ko azabaza mugenzi we ku ngingo y’uko u Bushinwa bugura peteroli y’u Burusiya.

Uku guhura kwabo kuzaba ku nshuro ya mbere kuva Trump yasubira ku butegetsi, nubwo bamaze kuvugana inshuro eshatu muri uyu mwaka ndetse baherukaga guhura mu 2019 muri manda ye ya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ihuriro FCC rishyigikiye Joseph Kabila mu rugendo rwo guharanira impinduka muri RDC

Next Story

Mike Tyson yagiriye ibihe byiza muri RDC

Latest from Hanze

Umurwanyi wa FDLR yafatiwe muri Congo

Umurwanyi w’umutwe wa FDLR yafatiwe mu mirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , impuguke muri Politiki y’Akarere zikaba zikomeje gushimangira ko
Go toTop