Ihuriro FCC, ryibumbiyemo imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko rishyigikiye Joseph Kabila Kabange mu rugendo rushya yatangiye rwo guharanira impinduka muri iki gihugu.
Tariki ya 15 Ukwakira 2025, Kabila n’abamushyigikiye bahuriye mu nama i Nairobi muri Kenya, bashinga ihuriro rishya ‘Sauvons La RDC’ rifite intego yo gukemura ibibazo bimaze imyaka myinshi byugarije iki gihugu. Iri huriro ryatangaje ko mu gukemura ibibazo, rizashingira ku bisubizo 12 Kabila yatanze muri Gicurasi ubwo yagezaga ijambo ku Banye-Congo, birimo guhagarika ubutegetsi bw’igitugu, gushyira imbere ibiganiro bidaheza, gusenya imitwe yitwaje intwaro no kuganira n’ibihugu by’abaturanyi.
Urukiko rw’igisirikare cya RDC muri Nzeri rwakatiye Kabila igihano cy’urupfu nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kugambanira igihugu, ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyokomuntu no kuba mu mutwe w’ingabo zitemewe n’amategeko. Leta ya RDC ishingira kuri iyi dosiye igaragaza ko Kabila adakwiye kwitabira ibiganiro bihuza Abanye-Congo bashaka gufasha iki gihugu kubona amahoro arambye, ahubwo ko mu gihe yamugeraho, yamufunga agahanwa nk’uko urukiko rwabyanzuye.
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo aherutse kubwira Felix Tshisekedi wa RDC ko Kabila abaye yishwe, na we ashobora gukurwa ku butegetsi bitewe n’uburakarari bw’abashyigikiye Kabila. Guhezwa muri politiki ya RDC ni byo byatumye Kabila ashinga ihuriro rishya ryiganjemo abanyapolitiki bahunze igihugu n’abashakishwa n’ubutabera nka Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.
Icyari gisigaye ni ukumenya uruhande abari basanzwe bashyigikira Kabila baba muri RDC bahazagazemo. Abo ni nka Perezida w’ishyaka PPRD, Aubin Minaku, Umuyamabanga Uhoraho, Emmanuel Ramazani Shadary, Ferdinand Kambere n’abandi. Ku wa 23 Ukwakira, abayobozi bo mu ihuriro FCC ryiganjemo abayoboke ba PPRD bahuriye mu nama, baganira ku ishingwa rya ‘Sauvons La RDC’ n’imigambi Kabila n’abandi bagize iri huriro rishya bafite ku gihugu.
Mu itangazo aba bayobozi bashyize hanze, bamenyesheje Abanye-Congo ko FCC ari umunyamuryango w’iri huriro rishya kandi ko ishyigikiye imigambi yaryo yose. Bagize bati, “FCC, ihuriro rya Nyakubahwa Joseph Kabila Kabange rigizwe n’amatsinda menshi, imitwe ya politiki n’imiryango ni umunyamuryango wa ‘Sauvons La RDC’. Iri huriro ryatangije urugamba kugira ngo ibiganiro byo ku rwego rw’igihugu kandi bidaheza bigerweho, rirwanye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga, bityo rihagarike ubutegetsi bw’igitugu.”

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, ku wa 23 Ukwakira yatangarije Africa Radio ko Kabila nta bubasha agifite muri iki gihugu bityo ko nta kizima ashobora kukigezaho. Muyaya yagize ati, “Ni umuntu w’ahahise, wahurije i Nairobi abahamijwe ibyaha, abatorotse ubutabera, bahuriye ku kintu kimwe: kwanga Perezida Tshisekedi.”
Joseph Kabila yabaye Perezida wa RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019. Ubwo yasimburwaga na Tshisekedi, yabaye umusenateri kugeza ubwo urukiko rwamuhamije ibyaha.